Rwanda: Imibereho y’Abacukura Amabuye y’Agaciro ihangayikishije Abasenateri

Inteko rusange ya Sena yemeje umwanzuro wo kongerera ubushobozi urwego rushinzwe Mine, Peterole na Gazi mu Rwanda mu bijyanye no gukora ubushakashatsi bwimbitse ku mabuye y’agaciro mu gihugu ndetse no mu mashuri yigisha ubucukuzi hakongerwa n’inyigisho zifasha gutanga ubumenyingiro bukenewe.

Raporo ya komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, yagaragaje ko muri uyu mwuga hakirimo ibibazo bitandukanye mu bijyanye no gushakashaka no gucukura amabuye y’agaciro aho amasosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atazi ingano y’amabuye y’agaciro ari ku buso afite.

Hari ibice bitandukanye bikekwako birimo amabuye y’agaciro ariko bitaratangwamo impushya ku buryo bikurura ubucukuzi butemewe.

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na gaz ngo ntigifite ingengo y’imari ihagije yo gukora ubushakashatsi bwimbitse.

Harimo kandi ko ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bito n’ibiciriritse bikoresha uburyo butagezweho bituma umusaruro mwinshi utakara.

Sosiyete z’ubucukuzi zisabwa kwimura abantu aho zifitiye impushya, inyinshi ntizibishoboye zikorera ahantu hato.

Igihangayikishize ni uko imibereho, umutekano n’ubwishingizi by’abakozi bikiri ku rwego rwo hasi nk’aho  21% by’abakozi bakora mu bucukuzi aribo gusa bafite amasezerano y’akazi.

Umushahara muto kuko abenshi cyane banyakabyizi bahemberwa umusaruro babonye, umubare w’abakozi bafatirwa ubwishingizi bw’impanuka ni bake ugereranyije n’abo sosiyete y’ubucukuzi ikoresha.

Abakozi ntibisuzumisha indwara ngo bamenye ko badafite indwara zituruka ku kazi bakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *