Rwanda: Ibigo byigenga bicunga Umutekano byasabwe kuwushyira mu by’ibanze no gukora kinyamwuga

Polisi y’u Rwanda irasaba ibigo byigenga bicunga umutekano kubahiriza inshingano hashyirwa ku isonga umutekano no gukora kinyamwuga.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’ Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, Commissioner of Police (CP) Denis Basabose, kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare, ubwo yari ayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abakozi 87 b’ikigo cya GardaWorld Rwanda Ltd abinjiza mu kazi.

Uyu muhango wabereye mu kagari ka Nyanza, umurenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro ahari icyicaro cy’icyo kigo.

CP Basabose yasabye abarangije amahugurwa gushyira umutekano ku mutima, ukaza mu by’ibanze baha umwanya kandi bakarangwa no gukora kinyamwuga.

Yagize ati:” Akazi ko gucunga umutekano gasaba ubwitange, gukora kinyamwuga no gukunda umurimo. Uramutse ushyize imbere kugashakamo amafaranga byagutera kwiba ibyo bakurindishije kandi nyamara iyo ugakoze ugakunze ugaharanira umutekano kuruta gushaka amafaranga, nta kabuza nayo arizana kubera gukora neza.”

Yabasabye kugira ubushishozi mu kazi bakagenzura neza ibishobora guhungabanya umutekano.

Ati: ”Kugira amakenga mu kazi ni byiza kuko bigufasha kugenzura neza no kubona amakuru ku byahungabanya umutekano w’aho ushinzwe kurinda. Mujye murangwa n’ubushishozi bizabafasha gusaka neza, kandi mutange amakuru ku bayobozi banyu ku byo mubona bishobora guhungabanya umutekano.”

CP Basabose yakomeje abasaba kurangwa n’ ikinyabupfura, kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo neza.

William Gichohi, Umuyobozi wa sosiyete ya GardaWorld mu Rwanda, yavuze ko mu gihe cy’amezi atatu abasoje amasomo bamaze bahugurwa, bahawe ubumenyi buzabafasha gucunga neza umutekano w’aho bazoherezwa gukorera.

Yabasabye guhora barangwa n’indangagaciro, kugira ubushishozi, kubaka icyizere, ubunyangamugayo no kuzashyira mu bikorwa ibyo bize bakora kinyamwuga, kandi bakazubaha bagenzi babo bazasanga mu kazi.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano 16 bikoresha abakozi bagera ku 24,811. [Police]

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *