DIGP Ujeneza yasabye abasoje amasomo yo gutwara Ibinyabiziga guhora bazirikana ko batwaye abantu


image_pdfimage_print

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yasabye abasoje amahugurwa yo gutwara ibinyabiziga, kujya bibuka ko batwaye abantu kandi bagasangira umuhanda n’abandi bawukoresha bityo ko bagomba kwirinda ikosa ryose ryateza impanuka.

Ni mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’amezi ane yaberaga mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa (PTS) giherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana yitabiriwe n’abagera kuri 202, barimo abapolisi 115 n’abasirikare 87.

Ubwo yayasozaga ku mugaragaro, DIGP Ujeneza yasabye abasoje amahugurwa kwifashisha ubumenyi bayungukiyemo mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati: “Impanuka ziracyatwara ubuzima bw’abantu batari bacye kandi ahanini bigirwamo uruhare n’abatwara ibinyabiziga. Abantu bapfa ni u Rwanda rw’ejo, ni umuturage w’igihugu kandi birababaje, niyo mpamvu musabwa kuyaha agaciro kayo, mukazirikana ubumenyi muyungukiyemo kandi mukabukurikiza mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umutekano wo mu muhanda.

Yakomeje agira ati: “Impamvu y’aya mahugurwa ni ukunoza umwuga, hubahirizwa amategeko y’umuhanda. Mujye muhora mwibuka ko mutwaye abantu kandi mubatwaye mu binyabiziga byatanzweho amafaranga menshi kandi ikindi ko munasangiye umuhanda n’abandi mwirinde icyabahungabanya.”

Yabashishikarije gukomeza kwitwara neza, barangwa na disipulini, ababwira kandi ko inzego bahagarariye zibitezeho impinduka nziza.

Yabasezeranyije ko bazakomeza kubaba hafi mu kubafasha gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe anabashishikariza kujya bakomeza kwihugura mu kazi kabo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amahugurwa cya Polisi, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti mu ijambo rye ry’ikaze, yavuze ko mu gihe cy’amezi ane bamaze bahugurwa bize amasomo atandukanye arimo gutwara imodoka zitandukanye zirimo intoya, amakamyo ndetse n’ibifaru.

Yavuze kandi ko bize n’andi masomo arimo amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, gutwara ibinyabiziga, ubukanishi, akarasisi, banakora n’imyitozo yo kwimenyereza gutwara ibinyabiziga.

CP Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nama n’inkunga budahwema kugenera ikigo cy’amahugurwa abereye umuyobozi mu rwego rwo kunoza imigendekere myiza y’amahugurwa, ashimira n’abarimu ku bwitange bwabaranze mu gutanga amahugurwa. [Police]

Amafoto

DIGP Ujeneza yasabye abasoje amasomo yo gutwara Ibinyabiziga guhora bazirikana ko batwaye abantu

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *