Rwanda: Ibiganiro byahuje Dr Ngirente na Visi Perezida wa Banki y’u Burayi byagarutse kuki

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yakiriye Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi [European Investment Bank], Thomas Ostros, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’impande zombi mu nzego zirimo ingufu, uburezi, ubuhinzi, isuku n’isukura ndetse n’ubuzima.

Thomas Ostros umaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi i Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu, aho yari aherekejwe n’itsinda yaje ayoboye.

Ni ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra.

Thomas Ostros yavuze ko ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, byibanze ku mishinga iyi banki imaze imyaka itera inkunga ariko hanarebwa indi mishinga mishya impande zombi zakomeza gufatanyamo.

Ati “Ikintu gitangaje ni uko twese dufite imishinga igiye kurangira ariko tukagira n’indi mishinga ikiri mu igeragezwa kandi itanga icyizere ko izakorwa mu bihe biri imbere.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibiganiro byahuje impande zomb

Ati “Iyi banki idufasha muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ariko hari n’undi mushinga watangiye ujyanye no guhuriza hamwe imyanda isukika mu Mujyi wa Kigali ikoherezwa ahantu hamwe, ku Giti cyinyoni noneho hakaba uruganda rutunganya imyanda.”

Yakomeje agira ati “Bagize uruhare muri ruriya ruganda rukora inkingo, hari indi mishinga turi kuganira mu rwego rw’ubuhinzi, uburezi ndetse no gukomeza gufatanya mu rwego rw’ubuzima kuko iyi banki izobereye mu gutera inkunga urwego rw’ubuzima.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze kandi ko IEB isanzwe ikorana na banki zo mu gihugu  zirimo Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD.

Banki ya Kigali kandi ku wa Kane, yasinyanye amasezerano na IEB afite agaciro ka miliyoni 100 z’Amayero, azafasha  banki gutanga inguzanyo mu mishinga n’amasosiyete mato n’aciriritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *