Minisitiri Ildephonse yijeje ab’i Rusizi iyubakwa ry’Ikiraro cya Rubyiro

Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bongeye kugaragaza ko ibikorwaremezo nk’ibiraro n’imihanda byangiritse muri iki kibaya, bikomeje kugira ingaruka ku buhinzi bwabo kuko bitaboroheza kugeza umusaruro wabo ku nganda ziwutunganya.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri ubwo yabasuraga, yabijeje ubuvugizi ku nzego zirebwa n’ibikorwaremezo ku buryo bigomba gushakirwa umuti.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo imvura nyinshi yaguye yuzuza umugezi wa Rubyiro, nawo usenya burundu ikiraro cya Rubyiro.

Ibi byagize ingaruka ku bahinzi b’umuceri bifashishaga iki kiraro, kuko nk’ubu kuri Koperative COPRORIKI ihinga umuceri Igikundamvura, haryamye toni zisaga 40 zawo zabuze uko zigezwa ku nganda ngo zitunganywe.

Ingaruka z’iyangirika ry’iki kiraro si ikibazo ku bahinzi b’umuceri aha i Gikundamvura bonyine kuko n’abagikoreshaga mu ngendo bisanzwe bagizweho ingaruka n’iri senyuka ryacyo.

Ubu barambuka rwagati muri uyu mugezi bahetswe ku mugongo, abakeneye kwambutsa imyaka nayo bikaba uko, ibyo bavugako bibahendesha.

Iki kibazo kimwe n’iby’imihanda itagendeka muri iki kibaya cya Bugarama, byagejejwe kuri Minisitiri Dr Ildephonse Musafiri ubwo yasuraga aba bahinzi.

Yavuze ko iyi Minisiteri igiye gukorana n’izindi nzego zirebwa nabyo ku buryo byakemuka mu buryo burambye.

Mu kibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri ku buso bwa Hegitari 1453 ariko akenshi bikagorana kuwugeza ku nganda ziwutunganya, ibibyarira ibihombo abahinzi bawo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *