Rwanda: Hitezwe Urukiko ruzajya rusuzuma ibibazo by’Impunzi n’Abimukira

U Rwanda rugiye gushyiraho Urukiko rwihariye ruzajya rusuzuma ibibazo by’impunzi n’abimukira, ibi bikaba ari bimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko ryerekeye amasezerano avuguruye y’ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza, urimo gusuzumwa na komisiyo y’Abadepite ishinzwe ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano.

Ni Urukiko ruzayoborwa n’umucamanza w’u Rwanda afatanije n’undi wo mu bihugu byo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza, Common Wealth, abandi bacamanza barwo bakazava mu bihugu bitandukanye bifite ubumenyi mu bijyanye n’ubuhunzi ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine avuga ko uru Rukiko rugamije gufasha abazakenera ubuhungiro mu Rwanda na nyuma y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rwagiranye n’Ubwami bw’u Bwongereza.

Visi Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano, Depite Muzana Alice avuga ko ibirimo gukorwa bitanga icyizere ko aya masezerano agiye gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel avuga ko u Rwanda rwakomeje kubahiriza ibyo rwemeye muri aya masezerano n’ayayabanjirije.

Leta y’u Rwanda ivuga ko aya masezerano yatumye irushaho gutekereza kubikwiye kunozwa mu buryo bukoreshwa mu kwakira impunzi n’abimukira baza mu Rwanda, n’ubwo kugeza uyu munsi nta bibazo bidasanzwe byigeze bigaragara muri iyo gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *