Rwanda: Byagenze bite ngo abasaga Ibihumbi 53 banyure mu Bigo Ngororamuco mu Myaka 14 gusa

Guhera mu Mwaka w’i 2010, Abanyarwanda b’ibyiciro bitandukanye barenga ibihumbi 53 bamaze kunyura mu bigo ngororamuco binyurwamo by’igihe gito.

Iyi mibare yagarutsweho mu Kiganiro Kubaza bitera kumenya cya Radio Rwanda, cyagarutse ku ngamba zo kurwanya imyitwarire ibangamira abaturage irimo ubuzererezi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi bukabije n’ibindi.

Cyatumiwemo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga; Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco wa NRS, Ntirushwa Faustin; Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kurinda no Kurengera Umwana, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Abana, NCDA, Iradukunda Diane na Icyishaka Thierry, imboni y’impinduka wagororewe mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibibangamiye Umunyarwanda biba bibangamiye iterambere n’intego igihugu cyihaye.

Ati “Umuntu bigaragara ko afite uruhare mu kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi cyangwa amazi. Uwo muntu uramufata ukabanza ukabona amakuru yose y’abantu bose babifitemo uruhare. Tubashyira mu bigo ngororamuco ariko bakazarekurwa.’’

Umuyobozi Mukuru wungirije muri NRS, Ntirushwa Faustin, yavuze ko hari ibigo bitatu bigororerwamo birimo icya Gitagata cyakira abana n’abagore ndetse n’icya Nyamagabe n’i Iwawa.

Ati “Abo tubona benshi ni abantu babaswe n’ibiyobyabwenge. Aha haziramo urugomo n’ubujura.’’

Kuva mu 2010, abarenga ibihumbi 46 bamaze kunyura mu bigo ngororamuco mu Rwanda.

Ntirushwa Faustin ati “Uyu munsi harimo birindwi batarasoza amasomo. Kuva mu 2010, tubarura ko abanyuze mu bigo ngororamuco ari 46249. Abana bagera ku bihumbi 10, abagore ni 2000 mu gihe urubyiruko rugera ku bihumbi 34.’’

Ubaze abasoje amasomo n’abari kwiga, bose hamwe basaga ibihumbi 53, bamaze kugororwa.

Mu banyura mu bigo ngororamuco, umwe ku bantu batanu asubiramo kubera impamvu zitandukanye.

Yavuze ko ababinyuzwamo benshi bagororwa neza kandi batanga ubuhamya ko bahindutse, abandi bibumbiye mu makoperative.

Icyishaka Thierry wagororewe mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe, yavuze ko yajyanyweyo kubera gukoresha urumogi.

Ati “Babanje kutuganiriza, dukora amatsinda duhuriramo, batubwira ibibi by’ibiyobyabwenge. Namazeyo umwaka. Nize amashanyarazi, ubu ni byo ndi gukora. Ubu inote zirisuka.’’

Yavuze ko hari igihe yakubitaga umugore we kubera ibiyobyabwenge ariko ubu yahindutse, aba umubyeyi muzima.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kurinda no Kurengera Umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Abana, NCDA, Iradukunda Diane, yavuze ko amakimbirane mu muryango ari mu bituma abana bajya mu muhanda, bikabaviramo ubuzererezi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *