Rwanda: Hateguwe Inama igamije kurebera hamwe uburyo hakirindwa Indwara y’Agahinda gakabije

Umuryango w’Urubyiruko rwishyize hamwe kugira ngo rushakire ibisubizo ku mahoro n’iterambere (Youth Estimation for Peace and Development “YEPD”) wateguye inama igamije ubukangurambaga bujyanye no kugabanya indwara y’agahinda gakabije.

Mu kiganiro kihariye Iradukunda Providence ushinzwe guhuza ibikorwa by’inama izahuza urubyiruko yahaye Ikinyamakuru Imvaho Nshya, yavuze ko inama izaba mu Cyumweru gitaha taliki 23 Kanama 2023, ikazabera mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Mundi Center Rwandex.

Muri rusange inama izibanda ku buzima bwo mu mutwe ariko cyane cyane ku ndwara y’agahinda gakabije kuko ngo basanze ari ikibazo kiri mu rubyiruko kandi gifitwe n’abantu benshi.

Hazatangwa ibiganiro bizaba birimo inzobere mu kuvura indwara y’agahinda gakabije, inzego z’ubuzima, iza Leta iz’urubyiruko ndetse n’abatanga ubuhamya ku gahinda gakabije bahuye nako.

Ku rundi ruhande hari abahanzi barimo Jules Sentore, Papa Cyangwe, Rusine, Mfuranzima n’abandi bazasusurutsa abitabiriye inama.

Ni inama izitabirwa n’abagera ku 100 mu masaha ya mugitondo ariko nimugoroba bakaba bateganya kwakira abasaga 300.

Iradukunda asobanura ko bahisemo kuganira ku ndwara y’agahinda gakabije kuko basanze ari ikibazo kidakunze kuvugwaho na benshi bityo n’abakivuzeho ntibakige mu mizi, ku buryo basanze abantu bafite agahinda gakabije batabizi.

Agaragaza ko iyi ndwara ari ikibazo kuko bidindiza iterambere ry’Abanyarwanda bityo bituma bigunga ndetse n’ubumwe ntibushoboke kubera ako gahinda gakabije.

Ati “Ni yo mpamvu twahisemo kuganira ku gahinda gakabije kuko ari ikibazo abandi bantu batarakoraho cyane, ngo tuyitangeho umusanzu wacu”

Nubwo hari ibindi byiciro by’abantu bafite agahinda gakabije, asobanura ko bahisemo guhera ku rubyiruko kuko ari cyo cyiciro kirimo ibibazo byinshi bituma rugira agahinda gakabije.

Yagize ati “Hari ikibazo cyo kubura akazi, hari abagize ikibazo cy’ihungabana biturutse ku mateka y’igihugu cyacu ndetse n’ibibazo bindi bituruka mu miryango.

Ikitubwira ko agahinda gakabije gahari, ni uko urubyiruko rukomeje kwiyahuza ibiyobyabwenge.

Umuntu akanywa ibiyobyabwenge atari uko agiye kunywa ngo ashire inyota, akanywa kugeza ubwo asinze, akageza n’aho akoze ibintu bitari byiza.

Mu by’ukuri ni ikibazo, ugasanga nk’umuntu ari wenyine kandi ari kumwe n’abandi bantu”.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 35, urungana na 17% rwibasiwe n’indwara y’agahinda gakabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *