Ibihugu by’u Rwanda na Singapore byiyemeje guhuza Imbaraga mu Butabera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr. Ntezilyayo Faustin uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Singapore yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Sundaresh Menon, byibanze ku mikoranire y’Ubutera hagati y’Ibihugu byombi.

Dr. Ntezilyayo n’itsinda ayoboye, guhera ku wa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo batangiye uru uruzinduko.

Agaruka kuri uru ruzinduko, Dr. Ntezilyayo yavuze ko gukorera hamwe kw’inzego z’Ubutabera z’Ibihugu byombi ari inzira nziza yo kugera ku Butabera n’imibanire myiza y’abaturage.

Ati:”Ubumenyi n’ubunararibonye abakozi bo mu rwego rw’Ubutabera bw’u Rwanda bavanye mu mahugurwa bitabiriye mu bihe bitandukanye muri iki gihugu, bwagize uruhare rukomeye mu kubazamurira Ireme ry’ubushobozi n’ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi”.

Uyu muyobozi yagaragaje ko gusangira ubunararibonye n’imikoranire myiza kw’Ibihugu byombi, ari bumwe mu buryo bwo gushakira ibisubizo imbogamizi zitandukanye zigaragara mu rwego rw’Ubutabera, zirimo n’Ubumenyi budahagije.

Ati:”Ubumenyi bwagutse ni inkingi ya Mwamba, ituma hatangwa Ubutabera nyabwo”.

Tariki ya 18 Kanama 2023, yasuye Ishuri ryitiriwe Yong Pung How School of Law ( YPHSL).

Aha, yagiranye ibiganiro n’Abacamanza, Impuguke n’abakozi bo mu rwego rw’Ubutabera muri iki gihugu.

U Rwanda na Sengapore bimaze gutera intambwe mu bufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo, Uburezi, imikorere y’Amabanki, Ubutabera, Ubuzima, Ubucuruzi n’ibindi…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *