Rwanda: Hatangijwe Ukwezi kwahariwe Amateka y’Ubutwari

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe buvuga ko bugiye kumara hafi ukwezi kose butanga ibiganiro ku mateka y’ubutwari no kwigisha indangagaciro z’Abanyarwanda. 

Ni umu gihe ku itariki ya 1 Gashyantare u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 30 umunsi wahariwe intwari z’igihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo avuga ko izi nyigisho zigomba guhoraho kugira ngo Abanyarwanda mu nzego zose bamenye ibirebana n’ubutwari n’ubwo batabishimirwa ku rwego rw’igihugu.

Ibi biganiro bizatangwa imbere mu gihugu no hanze yacyo biciye muri za ambasade z’u Rwanda ziri hirya no hino ku isi.

Ubuyobozi bwa CHENO busobanura ko urubyiruko ruri mu bazibandwaho kuko ari rwo ruzubakirwaho ibikorwa by’ubutwara mu bihe biri imbere.

Intwari zirimo ibyiciro 3 ari byo Imena, Imanzi n’Ingenzi hakiyongera n’icyiciro cy’abantu banyuranye bashobora guhamba impeta n’amashimwe bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze kandi ku nyungu za benshi.

Buri uko Umwaka utashye, tariki ya 01 Gashyantare, Perezida Kagame n’umufasha we bunamira Intwari z’u Rwanda

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo mu Kiganiro n’Itangazamakuru. (Ifoto/Umuryango)

 

Perezida Kagame yifatanyije n'Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w'Intwari  (Amafoto) - Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *