Rwanda: Abiga Amasomo y’Ubumenyingiro bafashe Ibiruhuko nk’umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo biga

Bamwe mu banyeshuri biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro na Tekiniki bavuga ko ibi biruhuko babibyaje umusaruro bavumbura udushya twahindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu.

Irasubije Jules, umunyeshuri wiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri ibi biruhuko yakoze porogaramu (Application) ifasha abacuruzi kumenya ibyo baranguye, bacuruje ndetse n’imisoro babereyemo ikigo cy’imisoro n’amahoro.Mfitumukiza Jonathan, yakoze porogaramu ifasha abagenda hirya no hino ku isi kumenya aho barara, ibyo barya ndetse n’uburyo bakora urugendo mu mihanda y’ibyo bihugu batamenyereye.

Aba banyeshuri bavuga ko ibi biruhuko babibyaje umusaruro.Bamwe mu babyeyi bishimira ko abana babo ibi biruhuko batabipfushije ubusa cyangwa ngo bajye mu ngeso mbi.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byigisha amasomo y’imyuga, ubumenyigiro na Tekiniki bavuga ko kuba abanyeshuri bafata umwanya mu biruhuko bagashyira mu bikorwa ibyo biga kandi bakavumbura udushya binatuma bitegura neza ibizamini bya Leta kandi bakihangira imirimo.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ni uko abanyeshuri biga amasomo y’imyuga n’ubumenyi bagomba kuba bari hejuru ya 60% muri uyu mwaka wa 2024.

Iyi gahunda yo guhanga udushya tw’ikoranabuhanga ikaba ari kimwe mu bisubizo byo guhanga imirimo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *