Hatangijwe Iperereza ku ihohoterwa bivugwa ko ryakorewe Umusifuzi ‘Salma Mukansanga’ ku Kibuga


image_pdfimage_print

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ririmo gukora iperereza ku ihohoterwa ryakorewe umusifuzi Salma Mukansanga ku mukino yasifuye muri weekend ishize. 

Mukansanga, ni umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi uheruka kwandika amateka yo kuba mu itsinda rya mbere ry’abagore basifuye igikombe cy’isi cy’abagabo.

Kuwa gatandatu, ku mukino yasifuye wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United warangiye ari 0 – 0 bivugwa ko bamwe mu bafana ba Kiyovu bamututse bikomeye bashaka no kumukubita.

Ibaruwa ifunguye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru kivuga ko cyabonye yanditswe na Hemedi Minani ukuriye abafana ba Kiyovu ivuga ko bamwe muri bo, “bitewe n’amarangamutima yabo”, bumvikanye batuka Mukansanga.

Bamwe mu barebye uyu mukino babwiye iki Kinyamakuru ko itsinda ry’abafana ba Kiyovu ritishimiye uko Mukansanga yasifuraga ryaririmbaga rimwita “Indaya” n’andi magambo mabi.

Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye iki Kinyamakuru ko bakiriye raporo y’abayobozi b’umukino y’ibyabaye ku kibuga bikaba ngombwa ko bayishyikiriza komite ishinzwe imyitwarire ngo ibikoreho iperereza.

Karangwa ati: “Raporo ivuga ko umusifuzi yibasiwe abwirwa amagambo yo kumutuka na bamwe mu bafana ba Kiyovu, harimo no kumwibasira ku buryo bw’umubiri kuko bamwe bashatse kumukubita bakabuzwa n’abashinzwe umutekano.”

Komite iracyakora iperereza kuri raporo yashyikirijwe, nk’uko Karangwa abivuga.

Avuga ko ubusanzwe “hari ibihano biteganywa n’amategeko ngengamyitwarire” ku bikorwa nk’ibyo iyo byabonetse ku kibuga.

Ati: “Iyo ari ibintu byakozwe n’abafana akenshi biragorana guhana abantu ku giti cyabo, niyo mpamvu usanga hari igihe amakipe ariyo ahanwa mu izina ry’abafana bayo.”

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda aho inganya amanota 30 na AS Kigali ya mbere, naho Gasogi United ni iya kane n’amanota 28.

Salma Rhadia Mukansanga amaze imyaka irenga itanu ari umusifuzi muri shampiyona y’u Rwanda.

Salima Mukansanga ku mukino w’igikombe cy’isi muri Qatar mu Ugushyingo, 2022

 

Salama Mukansanga ni umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *