Burkina Faso: Ingabo z’Ubufaransa zahawe Iminsi 30 yo kuba zakuye akarenge muri ki gihugu


image_pdfimage_print

Igihugu cya Burkina Faso cyemeje ko gishaka ko ingabo 400 z’Ubufaransa ziri muri iki gihe zigomba kuba zazinze utwazo mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye kuri uyu wa 23 Mutarama.

Umuvugizi wa Leta Jean-Emmanuel Ouedraogo avuga ko Igihugu cye gisanzwe gihanganye n’Inyeshamba ziyitirira idini rya Islam gishaka kwirwanira ubwacyo.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yari yasabye abayobozi gutanga ubusobanuro bw’iki cyemezo nyuma y’uko ku wa Gatandatu Ibinyamakuru bya Leta bitangarije ko Burkina Faso yahagaritse amasezerano yasinywe n’ibi bihugu byombi mu 2018.

Aya makuru yavugaga ko abayobozi ba Burkina Faso bagikeneye ubufasha bw’Ubufaransa mu kubaha ibikoresho.

Perezida Macron yari yatangaje ko aya makuru yari yuzuye “ibintu bidasobanutse”.

Mu mwaka ushize, Ingabo z’Ubufaransa zavuye muri Mali inyuma y’uko zitumvikanye n’ubuyobozi bwa gisirikare bw’iki gihugu.

Ubufaransa kandi bwahagaritse ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya Inyeshamba ziyitirira Idini rya Islam mu Karere ka Sahel byari bimaze Imyaka Umunani, mu cyiswe Operation Barkhane.

Ubufaransa buracyacuditse n’Igisirikare cy’Ibihugu bitari bike byo muri Afurika y’Uburengerazuba byahoze bikoronijwe n’iki gihugu cyo ku Mugabane w’u Bulayi, bukaba bufasha byinshi mu bikorwa byo kurwanya Inyeshamba ziyitirira Idini rya Islam zikomeje kurikoroza mu Karere kose.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *