Rwanda: Dr Ngirente yakiriye umuyobozi wa World Vision

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’umuryango World Vision ishami rya Amerika Edgar Sandoval.

Minisitiri w’Intebe akaba yashimye ibikorwa bya World vision ikorera mu Rwanda birimo kugeza amazi meza ku baturage, uburezi, ubuvuzi, ndetse no gukura abaturage mu bukene.

Umuyobzi wa World vision ishami rya Amerika Edgar Sandoval avuga ko yishimira kuba umuryango ahagarariye waragize uruhare mu gukura abaturage mu bukene ndetse n’iterambere ry’u Rwanda muri rusange.

Avuga ko nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe ndetse no gusura imishinga itandukanye ya World Vision mu Rwanda, afitiye abaturage ba Amerika inkuru nziza.

Kugeza ubu, abaturage Miliyoni imwe bamaze kugezwaho amazi meza bahgezwaho na World Vision. By’umwihariko mu Mirenge itatu y’Akarere ka Gicumbi, Ingo ibihumbi 95 zegerejwe Amazi meza.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard aramukanya n’Umuyobozi wa World Vision muri Amerika.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *