Diporomasi: Intumwa za Djibouti zakiriwe na Perezida Kagame

Uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye n’intumwa zo muri Djibouti ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga Mahmoudi Ali Youssouf, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Ismail Omar Guelleh.

Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’izi ntumwa ku ngingo zirebana n’umutekano mu gace k’ihembe rya Afurika ndetse no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi cyane cyane mu bucuruzi.

Ibi bije nyuma y’inama ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yateranye uyu munsi.

Perezida Kagame n’intumwa zo muri Djibouti n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *