Rwanda: Basabye ko abigabije Amasambu yabo hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo bayakurwamo

Abaturage bafite imirima iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo yahinzwemo ubwatsi bw’amatungo barasaba ko basubizwa ubutaka bwabo nyuma y’uko butangiye guhingwamo n’abandi kandi bari babukuwemo babwirwa ko buri mu mbago zitemewe gukorerwamo ubuhinzi.

Aba baturage ni abo mu tugari dutatu two mu Murenge wa Gashaki dukora ku Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze.

Abaganiriye na Radiyo na Televiziyo by’Igihugu dukesha iyi nkuru, bavuze ko bari bafite imirima muri metero 50 z’Ikiyaga cya Ruhondo nyuma haza guterwa ubwatsi bw’urubingo rw’amatungo bikozwe n’abandi baturage none ubu ngo byateje amakimbirane muri utwo tugari.

Basaba ko na bo bakwemererwa kuhatera ubwatsi kuko iyo mirima yahoze ari iyabo none ngo babuze ubwatsi.

Ku rundi ruhande abaturage bivugwa ko bigabije iyo mirima bakayihingamo ubwatsi bavuga ko biteguye kuyisubiza mu gihe cyose ubuyobozi buzagira umurongo butanga kuri iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Ntambara Allan, yavuze ko ibyo bibazo by’ubwumvikane buke mu baturage bihari ariko hategerejwe umwanzuro uzatangwa n’ubuyobozi bw’akarere kuko hari itsinda ryashyizweho ririmo kubikurikirana.

Muri 2016 ni bwo abaturage bari bafite imirima ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo muri metero 50 bayitanze kuko ari mu mbago z’ahantu hakomye ariko batungurwa no kubona abandi bayihingamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *