Rwanda: Basabwe kuba maso mu guhangana n’Icyorezo ‘Marburg’ kiri kugarika ingogo muri Tanzaniya


image_pdfimage_print

Mu gihugu cya Tanzaniya ku ntera y’Ibirometero 300 uvuye ku Mupaka w’u Rwnda, hari kuvugwa Icyorezo gishya kiswe Marburg, iki kibaha kiri guhitana umuhisi n’umugenzi. 

Mu minsi ishize, nibwo muri iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari hatangajwe ko havumbuwe Indwara iri guhitana abantu, gusa hari hataramenyekana iyo ariyo.

Muri iki Cyumweru, nibwo hatangajwe ko ari Icyorezo cya Marburg kandi bisabwa kukirinda byo ku rwego rwo hejuru kuko kuri ubu uri kucyandura kiri kumuhitana.

Mu gihe iki Cyorezo cyandura mu buryo bwihuse gikomeje gukwirakwira, Abanyarwanda basabwe kwitararika no gukasa Isuku mu rwego rwo guhangana nacyo, kuko cyandura vuba kandi kikaba gikwirakwira mu buryo bwihuse.

Kuri ubu, iki Cyorezo kimaze guhitana abantu batanu muri Tanzaniya, barimo bane bo mu rugo rumwe.

Biravugwa ko kibasiye abo mu gace ka Marburg i Bukoba, kabarizwa mu Uburengerazuba bw’iki gihugu mu Ntara ya Kagera.

N’ubwo bimeze bitya, Tanzaniya yatangaje ko yamaze kukibonera Urukingo mu rwego rwo guhangana nacyo no guhumuriza abaturage.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *