Israel Mbonyi ategerejwe mu Bubiligi

Spread the love

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu umenyerewe ku izina rya ‘Israel Mbonyi’ ategerejwe mu gihugu cy’Ububiligi, aho biteganyijwe ko azakorera Igitaramo cy’Imbaturamugabo muri Muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.

Sosiyete itegura ibitaramo mu gihugu cy’Ububiligi yitwa Team Production, niyo yatumiye uyu Muhanzi ngo ahembure imitima y’abakunzi b’Indirimbo zaririmbiwe Imana babarizwa muri iki gihugu, by’umwihariko abumva n’abakoresha Ururimi rw’Ikinyarwanda.

Umuyobizi w’iyi Sosiyete, Justin Karekezi, akaba yatangaje ko iki Gitaramo kizaba ku wa 11 Kamena, kikabera i Bruxelles ku murwa mukuru w’iki gihugu.

Bwana Karekezi yakomeje avuga ko batumiye uyu Muhanzi ukunzwe henshi ku isi, kubera ko no mu Bubiligi bamukunda cyane, ndetse baniyumvamo Indirimbo ze, zikaba zinabubaka.

Karekezi yatangaje kandi ko gutumira uyu muhanzi bitabatunguye, kuko basanzwe bamukunda kandi n’ahandi hanyuranye yagiye atumirwa yagiye agaragarizwa ko akunzwe, ndetse n’abitabiriye Ibitaramo bye babaga bari ku kigero cyo hejuru.

Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy'amateka muri BK Arena(Amafoto) - Teradig  News

Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy'amateka muri BK Arena(Amafoto) - Teradig  News

Israel Mbonyi yatanze Noheli ishyitse mu gitaramo yamurikiyemo imbumbe ya  album ebyiri (Amafoto) - IGIHE.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *