Rwanda: Africa Innocent yongeye gutorerwa kuyobora Abafana ba Liverpool, Umunyamakuru Deus ashyirwa muri Komite

Itsinda ry’abafana n’abakunzi b’ikipe ya Liverpool FC mu Rwanda, ryaraye ryongeye kugirira ikizere Bwana Africa Innocent, ryongera kumutorera kuriyobora muri Manda y’Umwaka uri imbere n’amajwi 99%.

Bwana Africa yatorewe mu Nteko rusange ngaruka mwaka yahuje abafana n’abakunzi b’ikipe ya Liverpool FC kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023, mu gikorwa cyabereye ahazwi nko kuri +250 mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kuyobora iri tsinda guhera mu Mwaka w’i 2018, yongeye kugirirwa ikizere bitewe n’icyo aba bafana n’abakunzi bise ibikorwa yabagaragarije.

Uretse Africa Innocent watowe nka Perezida, abandi batowe barimo; Umunyamakuru Kwizera Abel Deus watorewe kuba Umunyamabanga w’iri Tsinda, Nkotanyi Canisius watorewe umwanya w’Umuhazabikorwa na Bwana Bimenyimana Gentil watowe nk’Umubitsi.

Muri iyi Komite nshya, uretse Africa na Nkotanyi bongeye kugirirwa ikizere, Kwizera na Bimenyimana ni bashya muri iyi Komite.

Kwizera yasimbuye Butera Safari Fred, mu gihe Bimenyimana yasimbuye Nyirababyeyi Jolie.

Uretse kuba yongeye kugirirwa ikizere n’abafana n’abakunzi b’ikipe ya Liverpool FC mu Rwanda, Africa Innocent asanzwe ari n’Umuyobozi w’abafana b’iyi kipe ku Mugabane w’Afurika no mu bihugu byo Burasirazuba bwo hagati (Middle-East).

Agaruka ku kizere yongeye kugirirwa, Bwana Africa Innocent yagize ati:“Impamvu hari hashize iyi Myaka nta Matora akorwa, twakomwe mu Nkokora n’Icyorezo cya Covid-19, kandi Amatora yacu agomba kuba mu buryo bw’imbonankubone mu rwego rwo gukorera mu Mucyo”.

“Imwe mu ntego nyamukuru igomba kuranga iyi Manda, ni ukongera kugarura Ubumwe bwarangaga abafana mbere ya Covid-19, kuko isa n’iyaciyemo abantu igikuba, bamwe bihugiraho, ariko kuri ubu Ubuzima busa n’ubwamaze kugaruka natwe tugomba kongera gufatiraho”.

“Uretse ibi kandi, tuzashyira imbaraga mu kwinjiza mu Itsinda ryacu abandi bafana, hagamijwe gukomeza kurigira Ubukombe imbere mu gihugu nk’uko bisanzwe ndetse no mu Karere hagasigaye inyuma”.

“Bimwe mu bikorwa biranga Ubumwe bwacu, harimo gushyigikira ufite Ibirori cyangwa uwagize Ibyago, gukina Imikino igamije gutsura Umubano ndetse n’igikorwa shingiro cyacu cyo kuremera no gufata mu Mugongo abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994”.

Itsinda ry’abafana n’abakunzi b’ikipe ya Liverpool FC mu Rwanda, rigizwe n’abantu basaga 1500, bakaba ari Itsinda ridaharanira inyungu, ryishyize hamwe guhera mu 2013 rigamije guhuza imbaraga mu mifanire.

Ni Abafana bazwi ku rwego mpuzamahanga, kuko n’iyi kipe ubwayo izi neza ko bahari ndetse banakorana ibikorwa bitandukanye.

Aba bafana bazwi mu bikorwa binyuranye by’imbere mu gihugu, birimo gufasha abatishoboye barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aha bakaba bakora igikorwa cyo gusura agace kamwe mu gihugu gafite Amateka yihariye, bagasura Urwibutso rugaherereyemo, iki gikorwa kikaba gisozwa no kuremera abatishoboye barokotse, aho babagabira Inka bidasiganye no gutanga Umusanzu wo gushyigikira urwo Rwibutso baba basuye.

Bakora kandi ibikorwa birimo gutangira Ubwisungane mu Kwivuza abaturage batishoboye, Umuganda rusange n’ibindi…

Kugeza ubu, Igikorwa cyo gusura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kimaze gukorewa ku Rwibutso rwa Nyamata na Ntarama mu Karere ka Bugesera, urwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, urwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, urwa Gakenke mu Karere ka Gakenke, urwa Nyange mu Karere ka Ngororero n’urwa Remera y’Abaforongo mu Karere ka Rulindo.

Uko bakurikiranye, Bwana Africa Innocent, Kwizera Abel Deus, Nkotanyi Canisius na Bimenyimana Gentil.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *