Rwanda: Abanyamadini babanye bate na Leta?

Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC, ririshimira ko ibiganiro bamaze iminsi bagirana na Leta byavuyemo imyanzuro iganisha ku bisubizo birambye kandi binogeye buri ruhande bijyanye n’imicungire y’insengero n’amashuri izi nzego zombi zihuriyeho nk’abafatanyabikorwa mu burezi.

Kimwe mu bibazo byari bimaze igihe bihangayikishije amadini n’amatorero ni ifungwa ritunguranye ry’insengero zitujuje ibyangombwa, bavuga ko byagiraga ingaruka zitandukanye ku bazisengeramo nk’uko Bishop Samuel Kayinamura ukuriye Itorere Methodiste Libre mu Rwanda no ku isi abisobanura.Abaturage nabo bagaragaza ko gufunga urusengero rutujuje ibisabwa nta kibazo babibonamo ko ahubwo ikibazo ari ukubikora mu buryo bubatunguye.

Nyuma y’ibiganiro abayobozi b’amadini bagiranye n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, hafashwe umwanzuro ko nta rusengero ruzongera gufungwa mu buryo butunguranye nk’uko Musenyeri Philippe Rukamba ukuriye Ihuriro ry’amadini n’amatorere mu Rwanda, RIC yabisobanuye.

Musenyeri Philippe Rukamba yanagarutse ku masezerano ku micungire y’amashuri hagati y’amadini cyangwa amatorero na Leta, aho yemeza ko ibyo batabonaga mu buryo bumwe byahawe umurongo.

Izi ngingo zombi zari zimaze iminsi ziganirwaho kuri ubu hakaba hishimirwa ko hari umuti urambye wafashwe mu bibazo zatezaga.

Amafoto
Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *