Rwanda: Abaturage barenga 2700 bafitiye Umwenda wa Mliyoni 200 Frw Ibitaro bya Gisenyi 

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi bwatangaje ko ibi bitaro biberewemo umwenda w’arenga miliyoni 200 Frw byambuwe n’abo biha serivisi z’ubuvuzi, ariko kuko nta mikoro baba bafite bakaba barananiwe kugura ubwisungane mu kwivuza birangira ubwishyu bubuze.

Ntamukunzi Honorata umuturage w’Umurenge wa Gisenyi umaze amezi 2 mu Bitaro bya Gisenyi arwaje umwana wavutse adashyitse.

Mu gihe ahamaze, yavuwe ku giciro cya 100% kuko nta bwisungane mu kwivuza afite, kandi kugeza ubu nta mafaranga na make arishyura nyamara umwenda abereyemo ibitaro  umaze kugera ku bihumbi birenga 800 Frw.

Kugeza ubu haribazwa aho ubwishyu buzava mu gihe nta mikoro afite.

Ibitaro bya Gisenyi  bibarura abaturage 2707 bafatwa nk’ababuze ubyishyu.

Umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro, Tuganeyezu Oreste avuga ko ari umubare munini ndetse umwenda wabo ukoma mu nkokora imikorere y’ibitaro, bityo hakwiye gushakwa umuti urambye.

Imibare igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016 abantu 2707 babarwaho ideni n’ibitaro bya Gisenyi by’amafaranga arenga Miliyoni 200.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *