Nyagatare: Asaga Miliyari yashowe mu gutunganya Amaterasi y’indinganire

Abatuye mu Mirenge ya Katabagemu, Rukomo, Nyagatare na Mukama mu Karere ka Nyagatare, barishimira ko bagiye guca ukubiri n’ikibazo cy’isuri yatwaraga ubutaka bwabo ndetse n’umusaruro ukiyongera.

Ni nyuma y’uko muri iyi mirenge hatangiye umushinga wo gutunganya amaterasi y’indinganire mu masambu yabo kandi ku buntu.

Ni umushinga washowemo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari yatanzwe ku bufatanye n’umushinga CDAT.

Mu Kagari ka Bayigaburire Umurenge wa Katabagemu hamwe mu hakorerwa ibi bikorwa, abaturage bavuga ko ubutaka bwabo bwakundaga gutwarwa n’isuri ndetse n’umusaruro ukaba muke, ariko ngo igisubizo cyabonetse.

Aho uyu mushinga urimo gukorerwamo, biteganyijwe ko hazatunganywa hegitari zisaga 300.

Ahari ubutaka buhanamye kimwe n’ahegereye ibishanga n’amazi yifashishwa mu kuhira, ni ho hatoranyijwe ku ikubitiro mu rwego rwo kubisigasira.

Abaturage barenga ibihumbi bine ni bo bahawe akazi muri ibi bikorwa aho ku munsi ukorera make yandikirwa 2000 Frw.

Ku rundi ruhande ariko ngo barifuza ko bajya bahemberwa igihe.

Umukozi mu Karere ka Nyagatare ushinzwe ibidukikije, Murenzi Emmanuel ari na we ukurikirana ibi bikorwa arizeza aba baturage ko bitarenze icyumweru baza kuba babonye amafaranga yabo.

Biteganyijwe kandi ko ubutaka burimo gukorwaho aya materasi buzashyirwamo ifumbire n’ishwagara bizatangwa na Leta.

Uyu mushinga wo gutunganya aya materasi ushyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’umushinga CDAT ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ukaba warashowemo miliyari 1,2 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *