Rwanda: Abategura Shampiyona bateye Utwatsi igiciro RBA yashakaga kuyerekaniraho

Komite ifite mu nshingano gutegura Shampiyona y’u Rwanda Rwanda Premier League Board (RPLB), yateye utwatsi ikiguzi cyatangwaga n’ikigo cy’Igihugu k’Itamgazamakuru (RBA), cyashakaga kuzajya kerekana Shampiyona y’u Rwanda muri uyu Mwaka 2023/24 gitanze Miliyoni 200 gusa z’Amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru THEUPDATE ifite ni uko ibiganiro bigamije kureba icyakorwa ngo iyi Shampiyona yerekanwe, bikomeje hagati y’impande zombi.

Mu gihe ibiganiro byaramuka bitanze umusaruro, ikazahita yerekanwa aho izaba igeze.

Abategura Shampiyona bavuga ko batatanga uburenganzira bwo kuyerekana munsi y’Amafaranga Miliyoni 400 Frw.

Igiciro nikiramuka kemewe, RBA izahita igira uburenganzira bwo kwerekana amashusho, mu buryo bw’amajwi ndetse no kuri murandasi.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe gutegura Shampiyona, Hadji Mudaheranwa avuga ko bamenyesheje RBA ko ikiguzi bari batanze batagikozwa.

Ati:“Twababwiye ko tutajya munsi ya iliyoni 400 Frw, kandi nabo barabizi”.

Nyuma y’uko ibiganiro hagati y’impande zombi bitagenze neza, RBA ntago yemerewe kuzerekana umunsi wa gatanu (5) wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 30 Nzeri 2023.

Mu Gushyingo kw’ibi 2020, yemeranyijwe na Ferwafa kwerekana imikino ya Shampiyona mu gihe cy’Imyaka 3.

Muri aya masezerano, hari hakubiyemo ko izerekana imikino 90, bivuze imikino 30 buri mwaka wa Shampiyona.

Bivuze ko buri munsi wa Shampiyona yari kuzajya yerekana imikino itatu (3).

Icyo gihe, RBA yafashe 10% za Miliyoni 640 Bralirwa yari yahaye Ferwafa, bivuze ko ari Miliyoni 64 buri mwaka w’imikino.

Aya masezerano yarangiranye n’umwaka w’imikino w’i 2022/23, gusa, RBA ntiyashimye kurenza kuri iki giciro, mu gihe nta wundi bahanganiye kwerekana iyi mikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *