Afurika: Amavubi arusha ibihugu 14 gusa ku rutonde rwa FIFA ngarukakwezi 

Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rw’Ukwezi kwa Nzeri, rwashyize u Rwanda ku mwanya wa 41 muri Afurika n’uw’i 139 ku rutonde rw’Isi.

Uru rutonde rwashyizwe hanze kuri uyu wa 21 Nzeri 2023, ruterwa Inkunga na Coca Cola.

Uyu mwanya w’i 139, u Rwanda ruwumazeho Amezi atatu rwikurikiranya, guhera ku rutonde rwasohotse muri Nyakanga uyu Mwaka.

Mu mikino u Rwanda ruheruka gukina, rwatsindiwe mu rugo na Mozambique ibitego 2-0, mu gihe rwaguye miswi na Senegal igitego 1-1.

Kuva uru rutonde rwatangira kujya hanze, umwanya mwiza Amavubi y’u Rwanda yagize ni umwanya wa 64, umwanya wabonye muri Werurwe ‘i 2015 ubwo rwatozwaga n’Umwongereza, Stephen Constantine.

Umwanya mubi u Rwanda rwagize mu mateka y’uru rutonde, ni umwanya w’i 178, ubwo hasohokaga urutonde rwo mu Kwezi kwa Nyakanga mu 1999, icyo gihe, rwatozwaga n’Umudage, Rudi Gutendorf.

Mu Karere ka CECAFA, Uganda niyo ifite umwanya wa hafi (89), ku rutonde rw’Isi, mu gihe ari iya 18 muri Afurika.

Ku rwego rw’Umugabane w’Afurika, Maroke niyo iyoboye uru rutonde, mu gihe ari iya 13 ku Isi.

Ikurikiwe na Senegal, Tunisia, Algeria na Egypt.

Ku Isi, Arentine iza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa n’Ubufaransa, Brazil, England n’Ububiligi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *