Rwanda: Abapolisi bahawe amasomo y’ibanze yo gutabara uwahuye n’Impanuka

Polisi y’Igihugu yatanze amasomo y’ibanze agamije gukiza ubuzima bw’uwahuye n’Impanuka.

Aya masomo yahawe Abapolisi 35 ku ikubitiro, yatangiwe ku kicaco gikuru cya Polisi ku Kacyiru, tariki ya 09 Ukuboza 2023.

Uretse gutabara uwahuye n’Impanuka, banahuwe uburyo barokora umuntu uri mu kaga mu gihe hategerejwe Ambulance.

Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umuryango uharanira ubuzima buzira umuze bw’Abanyarwanda (Health people Rwanda/ HPR), yitabirwa n’Abapolisi baturutse mu Bigo bitandukanye by’umwihariko abo mu Mahami y’Ubuvuzi.

Health people Rwanda ni Umuryango washinzwe n’Abanyeshuri 11 bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu Mwaka w’i 2013.

Uyu muryango watangiye wibanda ku bana bo mu Muhanda, gusa uko Imyaka yagiye ishira, wakomereje ibikorwa byawo no mu zindi nzego.

Wibanda ku bijyanye n’Ubuzima bw’Imyororokere, Uburenganzira bwa muntu n’Ubutabera ku Buzima, Gutanga Ubumenyi mu birebana n’Umutekano wo mu Muhanda no kongera Ubumenyi mu kuzamura Imibereho myiza.

CIP Dr. Celestin Mureramanzi, Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Polisi y’Igihugu, yatangarije Itangazamakuru ko intego y’aya mahugurwa ari ukongerera Abapolisi ubumenyi ku birebana no gutanga ubutabazi bw’ibanze ku wahuye n’impanuka mu rwego rwo kuzuza inshingano zabo neza no kuzahugura abandi.

Ati:”Ikigamijwe ni ukongerera ubumenyi ku bitabiriye amahugurwa, mu rwego rwo gukomeza gucunga umutekano neza ndetse bakazanahugura bagenzi babo batabonetse”.

SP Dr. Emile musoni, Umuganga mu Bitaro bya Kanombe mu Ishami rishinzwe ubutabazi, ari mu batanze amahugurwa yibanze ku butabazi bw’ibanze.

Isomo rye ryikije ku by’ibanze utanga ubutabazi agomba guheraho n’ibyo agomba kwitwararika.

Ati:”Ugiye gutabara agomba kureba ku bintu by’ibanze mbere y’uko atabata, akareba uwo atabara uko yakomeretse cyangwa uko yafashwe, akareba kandi ko aho amusanze hatashyira ubuzima bwe mu kaga cyangwa uwo atabara”.

Muri aya masomo, abayitabiriye beretswe ibikoresho byifashishwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze n’uko bikoreshwa.

Ibi birimo ibyifashishwa mu kongerera umuntu Umwuka, guhagarika ukuva kw’Amaraso ku wakomeretse, uko wafata uwakomeretse, aho ugomba gufata kugira ngo wumve uko amerewe n’uko ahumeka, igihe ugiye kumwongerera umwuka n’inshuro ugenda ukanda mu gatuza urekura.

Abiabiriye aya mahugurwa bashimye ubuyobozi bwabo bwongeye kuyategura, banasaba ko byaba byiza kurushaho buri Muturarwanda abonye ubu Bumenyi kugira ngo mu gihe Umupolisi atabonetse byihuse, umuturage abe yatabara bwangu.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *