Gatsibo: Ababyeyi b’Umwana umaze Imyaka 5 ava Amaraso mu Gitsina bamutabarije

Umwana wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki mu Kagali ka Bukomane, Umudugudu wa Bukiri yarwaye Indwara itavugwaho rumwe.

Mu rwego rw’Umutekano we, aba Babyeyi bahisemo ko Amazina y’uyu Mwana agirwa ibanga muri iyi nkuru.

Iyi Ndwara izwi nka Vitiligo, ayimaranye Imyaka 5, kuko amufashe afite Imyaka 3 kuri ubu akaba afite 8.

Ni Uburwayi ababyeyi be bavuga ko bumwangiza Imyanya y’Ibanga uko bwije n’uko bukeye.

Igiteje inkeke, ni uko n’abandi bana babiri bavukana nawe, nabo bafashwe n’ubu Burwayi., kandi uko iminsi ishira ariko bakomeza kuzahara.

Ababyeyi be, Mageza Esdras na Mukangenzi Agnes, bavuga ko bamaze gushoberwa no gushirirwa.

Bati:”Ubushobozi bumaze kudushirana. Ubu Burwayi bwaratuyobeye. Kubonana na Muganga wo ku Bitaro bya Gisirikare aho tumuvuriza, ni ibintu bihenze cyane”.

Mageza yakomeje avuga ko nk’uwashakaga amikoro yo kuvuza uyu Mwana, nawe yajwe gufatwa n’Uburwayi bwamurembeje, ajya kubwivuriza ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bityo ubushobozi bwo gukomeza kuvuza uwo Mwana wabo burabura.

Aba babyeyi bavuga ko iyi Ndwara yafashe abana babo bagira Uduheri ku Maboko, bikomereza hagati y’Amano, bigeze kuri uyu Mukuru bihumira ku mirari, kuko bwanafashe Imyanya y’Ibanga.

Mageza yagize ati:”Agitangira kurwara, nabonaga ari Agaheri kaje mu Kibuno, hashize iminsi mike atangira kuva Amaraso mu Gitsina. Namujyanye kwa Muganga, batwohereza ku Bitaro bya Kiziguro. Tuhageze babonye bikomeye, batwohereza ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe”.

“Umwana wacu yavutse nk’abandi bana nta kibazo afite. Ubu Burwayi bwamufashe afite Imyaka 3. Nyuma y’iyi Myaka, mu Gitsina cye hatangiye guhinduka, hasa Umweru. Iyo ahakora haratema akahashima, ku buryo mpora mucunga. Iyo mbonye ababara cyane njya kumwoza ngo ndebe ko uburibwe bushira, arara arira ku buryo tutagoheka”.

Ababyeyi b’uyu Mwana bakomeza bavuga ko Uburwayi bwe bumaze kubashyira mu bukene ntangere, ku buryo no kubona Itike yo kujya i Kanombe kubonana na Muganga bisigaye ari ingorabahizi.

Bakomeje basaba uwakorwa ku Mutima n’iyi nkuru ko yababa hafi akabafasha kuvuza aba Bana babo kuko ubwabo kubyishoboza bigoye.

Bati:”Kugeza ubu mu Rwanda batubwiye ko bigoye kuba bahavurirwa, ariko mu Buhinde bavura aba Bana bacu bagakira by’umwihariko uyu Mukuru”.

Kugeza ubu, Umuganga umuvura yatubwiye ko kujya mu Buhinde ngo avurwe, byadusaba Miliyoni 10 Frw, bityo turatakambira abagira neza kudufasha kuvuza aba Bana bacu by’umwihariko uyu ubabaye cyane.

Mageza wakoraga ibishoboka byose ngo uyu Mwana avurwe, nawe arembejwe n’Ubuzima

 

Raporo ya Muganga ku Bitaro bya Kiziguro wakurikiranye uyu Mwana, igaragaza ko arwaye Indwara ya Vitiligo, izwi nk’Indwara y’Ibibara.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *