Rwanda: Abakozi bo mu Biro bugarijwe n’Umubyibuho ukabije 

Minisiteri y’ubuzima ‘MINISANTE’ yatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize bwagaragaje ko umubyibuho ukabije wibasiye abakozi bo mu biro.

Minisitiri Rwanyindu akavuga ko igihugu kitatera Imbere gifite abakozi badafite ubuzima bwiza.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe bwerekanyeko abagera kuri 44% bakorera mu biro aribo bugarijwe n’umubyibuho ukabije, ibi ngo bikaba biterwa n’uko bahora bicaye.

Ibi kikaba kandi biterwa n’uko batambona umwanya uhagije wo gukora imyitozo ngororamubiri baba bagiye kurya bakarya nabi, kuko barya ibyo batumije bicaye mu biro  ku mpamvu z’igihe gito cy’ikiruhuko baba bafite.

Ni ibyagarutswe ho ku munsi w’ejo ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi , hahita hanatangizwa gahunda yo kugira ubuzima bwiza mu kazi, kandi bigizwe mo uruhare n’abakoresha.

Umuyobozi umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe indwara zitandura ‘RBC’ Dr. Francois Uwinkindi avuga ko ku kazi ariho abantu bamara amasaha menshi ariko ugasanga uburyo  babayeho burimo uko bakoresha aho bicara ndetse n’ibyo barya bititabwaho, Ari nabyo kenshi bikunze gutera umubyibuho ukabije ushobora gutera indwara zimwe na zimwe.

Akomeza agira ati” ibyo byose nibyo byikusanya ugasanga bibyara za ndwara zitandura cyane cyane bya binure biza bikajya ku nda, biriya navuga ko byongera ibyago byo kurwara diyabete. Ibinure iyo byabaye byinshi biragenda bigatsikamira imitsi amaraso ntabashe gutembera neza, ugasanga umuntu yibasiwe na  Stroke, umutima na za Kanseri ziturutse ku mubyibuho ukabije.

Africa Biraboneye, Umunyamabanga mukuru wa Sendika y’abakozi mu rwanda, avuga ko kuba hatangijwe gahunda yo kugira ubuzima bwiza mu kazi kuberako abakozi bahura n’ibibazo bitandukanye mugihe bari mu kazi.

ATI” abakoresha benshi baracyafite ya myumvire yo gushaka inyungu nyinshi cyane batitaye ku buzima bw’abo bakesha izo nyungu. Kandi iyo ushaka umutekano n’inyungu nyinshi hari ikiguzi bisaba.

Akomeza agira ati ” icyo dusaba nk’abakozi kugirango iyi gahunda izagerwe ho itange n’umusaruro twifuza ni uko hashyirwaho amabwiriza n’amategeko  agenga uko ibintu bikorwa n’uko gahunda zikorwa mu bigo hashingiwe ku bwoko bw’imirimo ihakorerwa.

Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize ‘RSSB’  kivuga ko ingengo y’imari igenda ku bantu bafite indwara zabaye karande bakura ku murimo, yikubye inshuro zirenga ebyiri mugihe cy’imyaka itanu , kuko muri 2017-2018 yari miliyoni 264 akaza kugera kuri miliyoni 768 muri 2021-2022.

Umuyobozi mukuru wa RSSB Regis Rugemashusho, avuga ko iyo amafaranga nk’ayo asohotse mu kuvuza abantu indwara zari kwirindwa bitera igihombo.

Ati:”Iyo umuntu arwaye yarashoboraga kurindwa, ayo mafaranga akoreshwa mu kumuvuza ubuzima bwe bwose , urumva yabasha kubyara undi musaruro? Ni cyo gihombo mu nzego zose yaba mu buzima no mu musaruro”.

Minisitiri w’abakozi n’umurimo Fanfan Kayirangwa Rwanyindo, avuga ko gahunda y’ubuzima bwiza bw’abakozi mu kazi ari iy’imyaka 5 igamije kugirango abakozi barushe ho kugira ubuzima buzira umuze, ikazakorwa mu buryo bw’ubukangurambaga.

Ati:”Ntabwo twavuga ko dufite igihugu gitera Imbere dufite abakozi barwara, bakarwara indwara zo mu mubiri zirimo izitandura, bityo bikagira ingaruka ku bukungu kuko baba badashobora gukora barwaye kuko baba bashobora no gupfa byose biba bifite akamaro ku bukungu bw’igihugu”.

Buri mwaka ku isi ngo hapfa abantu miliyoni 41 bazize indwara zitandura, bangana na 74% by’abapfa ku isi muri rusange, ariko igiteye impungenge cyane nuko abagera kuri miliyoni 17 mu ribo bapfa batarageza kubmyaka 70, abagera kuri 86% bakaba ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Minisitiri w’abakozi n’umurimo Fanfan Kayirangwa Rwanyindo

 

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Bwana Regis Rugemashusho

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *