Ibifashijwemo na APR FC, Rayon Sports igiye kongera gusubira ku ruhando rw’Afurika nyuma y’Imyaka 5

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC), Rayon Sports igiye kongera gusohokera u Rwanda mu marushanwa ny’Afurika nyuma y’Imyaka 5 isigara ku rugo. Ibi ni nyuma y’uko APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona kuri iki Cyumweru, mu gihe inafite itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Mu myaka ishize, iyo ikipe yegukanaga igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro, iyabaye iya Kabiri muri shampiyona yahitaga ibona itike yo gukina amarushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwa yo ku Mugabane wa Afurika, CAF Confederation.

Gusa, iri tegeko ryaje guhindurwa muri uyu mwaka n’abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa.

Itegeko rishya ryaje rivuga ko mu gihe ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona ikanagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, iyo byahahuriye ihita ibona itike yo kujya muri CAF Confederation Cup.

Iyo iyegukanye shampiyona ari na yo yegukanye icy’Amahoro, iyo byahuye ihita ibona itike yo kuzakina amarushanwa Nyafurika.

Bisobanuye ko Rayon Sports yungukiye mu kuba APR FC yaregukanye igikombe cya shampiyona akaba ari na yo bizahura ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kabone ni yo itacyegukana.

Ikipe ya rubanda bizaba akarusho niramuka icyegukanye ikazasohokera u Rwanda inabitse igikombe.

Rayon yaherukaga gusohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika mu myaka 5 ishize, ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

APR FC yegukanye igikombe cya 21 cya Shampiyona kuri iki Cyumweru nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *