Rwanda: Abadepite basabye ikoreshwa ry’Imiti yisigwa mu kurwanya Malariya


image_pdfimage_print

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yavuze ko abantu bakora mu masaha ya nijoro bakwiye gushishikarizwa gukoresha imiti yo kwisiga yica imibu, nk’uburyo bw’inyongera bwo kwirinda indwara ya malariya, cyane ku bantu bakorera hanze mu masaha y’ijoro.

Iyi komisiyo yatanze iki cyifuzo ku itariki 19 Mutarama 2023, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite baganiraga kuri raporo iheruka y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, kuri gahunda yo kurwanya malariya mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2021.

Ubwo yasobanuriraga abagize Inteko ibikubiye muri iyo raporo, Hon. Uwamariya akanaba Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage mu nteko, yavuze ko mu Karere ka Nyagatare hagaragaye ubwiyongere bwa malariya.

Ibi bikaba biterwa n’uko hari abantu benshi bakora imirimo ibasaba kumara igihe kinini hanze, bigatuma bagira ibyago byisumbuye byo kwibasirwa n’imibu.

Hon. Uwamariya yavuze ko muri aba bantu harimo abarobyi, abashumba, ababumba amatafari n’abandi. Aba, nibo byagaragajwe ko bakwifashisha indi miti y’amavuta ishobora guhashya imibu ikunganira uburyo bwo kuryama mu nzitiramibu mu rwego rwo kurwanya malariya.

Yagize ati “Turasaba ko Minisiteri y’Ubuzima yongera ikoreshwa ry’inzitiramibu kandi ikanatekereza ku miti y’amavuta yo gufasha abari hanze barumwa n’imibu”.

Ubu bwoko bw’imiti y’amavuta Hon. Uwamariya yavuze ko kuri ubu hari irimo gukorerwa mu Rwanda, ariko ko hari n’indi itumizwa mu mahanga. Yongeyeho ko Minisiteri y’Ubuzima igomba gushakisha uburyo bwo kuyikwirakwiza ku baturage batishoboye, mu gihe indi ishobora kujya igurirwa muri farumasi zibanogeye.

Yerekanye ko arenga miliyoni 261 z’Amadolari (hafi Miliyari 280Frw), yakoreshejwe muri gahunda yo kurwanya malariya hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2022. Iyo gahunda yari igizwe n’ibikorwa bitandukanye byo kurwanya malariya birimo no gushaka ibikoresho bikenewe.

Malariya n’impfu ziyikomokaho, byaragabanutse muri icyo gihe ariko iyo raporo yerekana ko hari uturere yiyongereye harimo aka Bugesera, Gisagara na Nyagatare mu mwaka 2021.

Muri iyo gahunda y’imyaka ine icyari kigamijwe kwari uguhashya malaria ikagera ku kigero cy’abantu 199 mu bantu 1000, ivuye ku bantu 428 mu bantu 1000 yariho muri 2017.

Gusa, iyi intego yabashije kugerwaho ndetse irarenga kuko iyi indwara yagabanutse ikagera ku bantu 113 mu bantu 1000 mu mwaka 2021.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko umubare w’abandura malariya wagabanutse ukava kuri miliyoni 4.8 muri 2017 ukagera munsi ya miliyoni imwe muri 2021, binyuze mu ngamba zinyuranye zashyizweho.

Muri izo ngamba harimo gukurikirana abarwayi ba malariya mu ngo binyuze mu bajynama b’ubuzima, gukomeza gutanga inzitiramibu no gutera mu mazu imiti irwanya imibu mu turere twiganjemo malariya. Ibi byiyongeraho gusuzuma no kuvura ku buntu abarwayi bo mu miryango itishoboye, nk’uko byagaraye mu itangazamakuru.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *