Apotre Paul Gitwaza yasabye ba Pasiteri bashya kutiremereza

Umushumba w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Dr. Apotre Paul Gitwaza, yahaye ubushumba abari abakirisitu muri iryo torero, abasaba guca ubugufi.
Ni mu muhango wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2023 ku cyicaro gikuru cy’iryo torero mu Murenge wa Gatenga Akagari ka Ngoma , Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Muri uwo muhango, abapasitoro basengewe babanje gusubiramo indahiro, biyemeza kumvira Imana no kuyikorera.

Abakirisitu nabo babajijwe niba bamera ko bahabwa ubushumba maze babyemeza nta gushidikanya.

Dr. Gitwaza yavuze ko umuhamagaro w’ubupasitoro utoroshye, abasaba kuzarangwa n’ubunyangamugayo.

Yagize ati:”Umuhamagaro wa Pasitoro ntabwo woroshye. Ntimuzashake icyubahiro cyane, muzumvire , muzace bugufi”.

Yavuze ko hari ubwo bazahura na byinshi bibaca intege ariko ko bakwiye kurangwa n’umutima ukomeye.

Mugwaneza Alexis ni umwe mu bahawe ubushumba, agiye kuyobora  itorero ry’i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Yabwiye THEUPDATE ko kuba ahawe kuyobora itorero ari ubuntu yagiriwe n’Imana kandi bigiye guhindura ubuzima bwe.

Yagize ati:“Kuba nakiriye inkoni y’Ubushumba, ni ikintu gihinduye amateka yanjye, ni ikintu gihinduye imibereho yanjye, ubuzima bwanjye n’Imana bugiye gufata ikindi cyerekezo kuko nzi ko igihe cyose nzaba ndebwa na benshi.”

Pasitoro Mugwaneza atangaza ko mu rugendo rushya atangiye azemera gukoreshwa n’Imana.

Yagize ati:“Kuva namenya ko Imana impa Umuhamagaro, nagiye mbona ko imfiteho umugambi. Nta kidasanzwe mfite uretse kwemera gukoreshwa nayo .Ndizera ko hamwe n’ubuntu bw’Imana izankoresha ibintu bikomeye.”

Abahawe inkoni y’ubushumba basabwe kutigagaza mu nshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *