Rwanda: Abadepite banenze Minisiteri y’Ibikorwaremezo ku Mushinga wa Biogaz 

Komisiyo y’umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC yagiriye inama Minisiteri y’Ibikorwa remezo kureka gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga wa Biogaz, kuko utigeze ugera ku ntego zawo.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya 2021-2022 y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, igaragaza ko muri Biogaz 10913 zubatse mu Rwanda hose, izigera mu 8354 zidakora.

Ubwo hubakwaga izi Biogaze Leta yatanze nkunganire ihwanye n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’ u Rwanda kuri buri Biogaz yubatswe, bivuze ko kuzubaka byatwaye 3, 273,900,000 Frw hatabariwemo uruhare rw’umuturage.

Bashingiye kandi kuri raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG nayo igaragaza ko inyinshi muri izi biogaz zidakora.

Ibi byose bikaba byaratewe n’ikibazo cy’abatekenisiye badahagije, guha biogaz abantu batujuje ibisabwa, nk’abahawe biogaz bafite Inka imwe nyamara bisaba kuba ufite eshatu, no kutamenya kuzikoresha.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Abimana Fidele yemeye ko uyu munshinga utageze ku ntego zawo, avuga ko bagiye gukora indi nyigo kugira ngo biogas zangiritse zisanwe.

Gusa abadepite bababwiye ko ntacyo bimaze ahubwo baba bagiye gusesagura andi mafaranga, kuko ubusanzwe Biogaz imara imyaka 10 kandi izo  bashaka gusana zimaze imyaka 8, kuzisana ngo zikore imyaka 2 ntacyo byaba bimaze.

Muri iyi raporo kandi hagaragajwe ikibazo cy’amafaranga yagombaga gukoreshwa mu kwita kuri izo Biogaz amaze imyaka irenga 7 kuri konte z’inzego z’ibanze atarigeze akoresha ngo hasanwe izo Biogaz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *