Rusizi: Abafite Imirima hafi y’Imigezi ya Ruhwa na Rusizi basabye kurindwa Imvubu zibugarije

Nyuma y’aho ku wa Gatanu w’iki cyumweru umuturage wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi yishwe n’imvubu, abaturage bafite imirima hafi y’imigezi ya Ruhwa na Rusizi  barasaba ko ikibazo cy’imvubu ziri muri iyi migezi zimaze igihe zibonera imyaka cyashakirwa umuti kuko kimaze gufata indi ntera ubwo zatangiye no  gutwara ubuzima bw’abantu.

Habimana Jalibu umugabo w’imyaka 41 ni urugero rw’uwo imvubu yishe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, yagiye mu murima we ajyanwa kwa muganga aza gushiramo umwuka ari mu nzira bamujyanye ku bitaro bya Kaminuza i Butare kuri uyu wa Gatandatu akaba yashyinguwe.

Abaturage bahinga hafi y’iyi migezi bagaragaza ko iki kibazo cy’imvubu zibangiriza kimaze igihe bahinga ntibasarure ntihagire n’icyo bishyurwa

Uyu mugabo witabye Imana  akurikiye umwana waherukaga gukomeretswa nazo mu mwaka wa 2020.

Abaturage bafite impungenge ku buzima n’imyaka yabo, bagasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti dore ko izi mvubu kikwe n’ingona ngo bimaze kwiyongera muri iyi mogezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Nsengiyumva Vincent de Paul, avuga ko bari kuvugana na RDB kuri iki kibazo, agatanga inama ku baturage mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye zo gukomeza kwirinda.

Umugezi wa Ruhwa uri ku mupaka w’u Burundi na Rusizi iri ku mupaka wa RDC n’u Rwanda, niho hagaragaramo izi nyamaswa zirimo imvubu n’ingona. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *