Abashabikira ku Mipaka ya Gatuna na Cyanika basabye ko hubakwa Amarerero

Ababyeyi bakora ubucuruzi bwambuka imipaka ya Gatuna na Cyanika mu Majyaruguru y’u Rwanda, barasaba ko kuri iyi mipaka hubakwa amarerero y’abana bato kugira ngo bajye babona aho babasiga mu gihe bambutse hakurya muri Uganda.

Mu mvugo yabo, by’umvikana ko bitoroshye kuri aba babyeyi babyuka bajya muri Uganda mu bucuruzi kandi bafite abana bato bakeneye ubitaho.

Aba bibasaba gufunga amaso bakabasiga aho bavuga ko batizeye bakagenda imitima itari mu nda bagakora basiganwa no kugaruka.

Hari ababasha kwishyurira abana babo impapuro z’inzira-laisser passer ariko na byo bakavuga ko biba bisa n’amaburakindi.

Ku rundi ruhande twumvise abandi bavuga ko hari abagwa mu makosa yo guca mu nzira zitemewe hirya y’umupaka kugira ngo babone uko bajyana abana babo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko kuri iyi mipaka yombi hari imishinga yo kuhashyira ayo marerero.

Intara y’Amajyaruguru imaze kugira amarerero arenga ibihumbi 5 ari hirya no hino.

Ayo ku mipaka namara gutungana azaba yiyongereye ku bindi bikorwaremezo bikomeje kwiyongera ku mipaka kugira ngo bifashe abaturage kubonera serivisi hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *