Rulindo: Abakorera mu Gakiriro ka kijyambere barataka kubura Umuriro uhagije

Abakorera imyuga itandukanye mu Kakiriro ka kijyambere ko mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, baravuga ko bafite ikibazo cy’umuriro udahagije ku buryo bamwe batangiye gutekereza kukavamo.

Ni agakiriro kagizwe n’ibice bibiri aho abagakoreramo bifuza ko buri wese yagira mubazi ye.

Ni igice kimwe cy’agakiriro ka kijyambere ka Rulindo gikorerwamo n’abasudira.

Abasaga 10 bakoresha mubazi imwe ariko ngo birabateza igihombo.

Ikindi gice ni igikoreramo ababaza; aba bo bahagaritse akazi iminota 30 kubera gusiganira kugura umuriro.

Abakorera muri aka gakiriro bose barifuza ko buri wese yahabwa mubazi ye mu rwego rwo kubafasha kunoza imikorere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith avuga ko iki kibazo bakizi ndetse barimo gufatanya bya hafi n’ikigo gishinzwe ingufu, REG kugira ngo hongerwe mubazi muri aka gakiriro.

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo agakiriro n’isoko bya kijyambere byatashywe, bikaba byaruzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1.5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *