Ruhango: Yashatse kwica Umugore we atema Umwana mu Mutwe no mu Kiganza

Mu Karere ka Ruhango ho mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu, haravugwa inkuru ibabaje, aho Umugabo yashatse gutemesha Umuhoro Umugore we, yamuhusha agatemera Umwana mu Mutwe no mu Kiganza.

Yamfashije Narcisse yakoze iri bara ubwo yatonganaga n’Umugore we bapfa Amafaranga.

Nyuma y’uko gutongana, yasingiriye Umuhoro (Umupanga) ashaka kwivugana (gutema) Umugore we, Nyirahabineza Devotha.

Nyirahabineza abonye yamwitaje, uku gutemwa gufata Umwana wabo mu Mutwe no mu Kiganza.

Iri bara ryabaye mu rukerera rwa Tariki ya 18 Werurwe 2023, ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo.

Ryaje rikurikira intonganya zavuyemo gukomeretsanya bikomeye bapfa Ifaranga.

Ubwo aya makimbirane yatangiraga, umugore w’uyu mugabo wakoze iryo bara, yari amubajije impamvu atabahaye Amafaranga yagurishije Ihene, maze aho kumusubiza, atangira kumwuka inabi aribwo yahise asingira Umuhoro agirango amwice.

Mu gihe yamuhungaga, nibwo yahise atema Umwana wabo w’Imyaka 14 witwa, Turikumana Joseph amukomeretsa bikomeye mu Mutwe no mu Kiganza.

Abaturage baturanye n’uyu muryango mu Murenge wa Mwendo, Akagari ka Gishweru, umudugudu wa Nyakabuye, nabo bahamije iby’ayamakuru, bavugako uyu muryango umaze igihe ufitanye amakimbirane Kuko uyu mugabo yahoraga atoteza uyu mugore, ngo Kandi nubwashize yacitse ubuyobozi bugiye kumufata nanone yari yahohoteye umugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo; Muhire Floribert, yahamijeko uyu muryango watemanye upfa ihene uyu mugabo yagurishije umugore yamubaza Aho yashyize amafaranga akazura umugara ashaka kumwica, umwana wabo akaba Ari we ubigenderamo.

Abaturanyi b’uyu muryango Kandi batangajeko iyi hene yagurishije yari iy’uyu mwana watemwe na Se umubyara, bakaba badutangarijeko Kandi, nyuma y’uko uyu mugabo agurishije iyo hene amafaranga yose yayanywereye, ntacyure namake! Ibyo bikaba aribyo byababaje umugore we n’umwana wabo, Ari nawe wabigendeyemo atemwa bikomeye.

Umuyobozi w’Umurenge akaba Kandi yatwemereyeko uyu mugabo wari ugiye kwikora Munda, yamaze gushyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha Rib ngo akurikiranweho icyo cyapa ashinjwa.

Yamfashije Narcisse yari ahitanye Umugore we Imana ikinga akaboko

 

Turikumana Joseph yakomerekejwe na Se mu Mutwe no mu Kiganza ubwo yashakaga gutema Nyina akamuhusha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *