Ni iki kigenza Perezida Xi Jinping i Moscow?

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa, Xi Jinping, aratangira Uruzinduko rw’akazi rw’Iminsi Itatu (3) i Moscow ku Murwa mukuru w’Uburusiya.

Perezida Xi azaba agenzwa n’Ubucuti n’Ubuhahirane n’Amahoro nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin.

Perezida Xi azaba ari mu Burusiya kwa mugenzi we Putin guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 kugeza tariki ya 23 Werurwe 2023.

Mu myaka ishize, Perezida Xi ntiyakoranye cyane na Perezida Putin, ariko uru ruzinduko rugamije kongera Ubucuti hagati y’Ibihugu byombi nk’uko Wang yabitangarije Itangazamakuru.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Xi azagirana ibiganiro byimbitse na Perezida Putin ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi, ibirebana n’ibibazo mpuzamahanga, guteza imbere inyungu zihuriweho, gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, nk’uko umuvugizi yabitangaje.

Ni uruzinduko rugamije kandi kuzamura icyizere no kumva ibintu kimwe hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya, gukomeza Politiki n’Ubucuti bw’Abaturage bo ku mpande zombi, kandi bikazakomeza no mu bihe bizaza.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin, yagize ati:

U Bushinwa buzakomeza guhagarara ku ruhande buriho kandi bubona ko ari rwo rukwiye ku kibazo cya Ukraine no kugira uruhare rwubaka mu gushyigikira ibiganiro.

Perezida w’Ubushinwa agiye kwakirwa na Putin mu gihe kuri iki Cyumweru, Putin yakoreye uruzinduko rw’akazi muri Ukraine mu Mujyi wa Maliopl, rukaba ari uwa mbere yari ahakoreye guhera muri Gashyantare y’i 2022 ubwo yatangazaga ko atangije ibikorwa bidasanzwe bya Gisirikare muri iki gihugu.

Ibi byaje kubyara igisa n’Intambara itaziguye hagati y’Igihugu cye n’Umurango ugamije gutarana uhuza Ibihugu bikikije Inyanja ya Atalantike na Leta zunze ubumwe za Amerika uzwi nka OTAN/NATO, n’ubwo nta ruhande rubyigamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *