Rugby: Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri igiye gukinwa ku nshuro ya mbere

Nyuma y’Imyaka ikabakaba 25 Umukino wa Rugby utangiye gukinwa mu Rwanda, muri uyu Mwaka w’i 2023 nibwo ku nshuro ya mbere hagiye gukinwa Imikino ya Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri mu bagabo.

Iyi Shampiyona Izitwabirwa n’Amakipe 4, iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023, izasozwe muri Mata, 2023 tariki ya 01.

Amakipe azitabira iyi Shampiyona agizwe na ‘Burera Tigers RFC, Rubavu Eagles RFC, Rwamagana Hippos na UR Grizzlies RFC’.

Ku munsi wa mbere w’iyi Shampiyona, Burera Tigers RFC izahura na Rubavu Eagles RFC, mu gihe Rwamagana Hippos iracakirana na UR Grizzlies RFC.

Tariki ya 18 Werurwe 2023, Rubavu Eagles RFC izakira Burera Tigers RFC mu mukino wo kwishyura, ari nako UR Grizzlies RFC izabigenza imbere ya Rwamagana Hippos.

Ubwo iyi mikino izaba isozwa tariki ya 01 Mata 2023, amakipe azaba yatsinzwe hagati ya Burera Tigers RFC na Rubavu Eagles RFC no hagati ya Rwamagana Hippos na UR Grizzlies RFC azahurira mu mukino w’umwanya wa 3, mu gihe izegukanye intsinzi zizahurira ku mukino wa nyuma n’ubundi uwo munsi.

Agaruka kuri iyi Shampiyona, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, yasabye abakunzi b’uyu mukino kuzitabira iyi Shampiyona, kuko ariyo izajya itanga abakinnyi bazajya bakina mu makipe y’Ikiciro cya mbere.

Ati:”Ubusanzwe aya makipe yari asanzwe akina uyu mukino, by’umwihariko nka UR Grizzlies RFC Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yo yanakinnye mu kiciro cya mbere. Gusa kuri ubu, yahisemo gutangirira mu kiciro cya kabiri nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bayikiniraga barangije kwiga igasa n’isubiye inyuma”.

“Andi makipe yitabiraga imikino isanzwe ‘Open Tournament’ twateguraga, ariko mu rwego rwo kurushaho kuzamura impano no kugeza kuri bose uyu mukino, iyi mikino izafasha aya makipe kugira amarushanwa ahoraho.

Asoza, yagize ati:”Nibyo dutangiranye amakipe macye, ariko Umwaka wa Shampiyona utaha azaba yiyongereye kuko turi gukoresha imbaraga ngo dushishikarize n’andi makipe kwitabira”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *