Igurwa rya Manchester United: Rurageretse hagati ya Sheikh Jassim bin hamad Al Than na Jim Ratcliffe 


image_pdfimage_print

Nyuma y’uko umuryango wa Glazer usanzwe ufite ikipe ya Manchester United utangarije ko ugiye kuyigurisha, abaherwe banyuranye berekanye ko bifuza kwibikaho iyi kipe iri mu zikunzwe mu Isi ndetse zinubakitse ku bigwi n’ibirindiro.

N’ubwo havuzwe benshi bifuza kwihahira aya Mashitani atukura nk’uko abakunzi ba Manchester United bayita, kuri ubu abahanganye ni babiri, aribo ‘Sheikh Jassim bin hamad Al Than wo muri Qatar n’Umwongereza Sir. Jim Ratcliffe.

Kuri ubu ni iki kijya mbere?

Sheikh Jassim bin hamad Al Than afite ikizere ko gahunda ye yo kugura Manchester Utd itazabangamirwa n’amategeko amwe n’amwe yo gutunga amakipe arenze imwe, nk’uko Ikinyamakuru Telegraph Sport dukesha iyi nkuru kibivuga.

Sheikh Jassim al Than umuyobozi wa Banki nkuru yo muri Qatar akaba n’umuvandimwe w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Qatar, yatangaje ko yiteguye gutanga akayabo k’arenga Miliyaridi 5$ ngo yegukane Manchester Utd.

Mu gihe yaramuka ayiguze, bizahanagura burundu amadeni yose iyi Ikipe ifite.

Akaba avuga ko asezeranya abakunzi bayo kuzashora amafaranga agura abakinnyi bakomeye, kuvugurura Sitade izwi nka Old Trafford n’aho iyi Kipe ikorera imyitozo na kominote y’i Manchester yose.

Kugeza ubu, Umuryango Glazer ufite ideni rirenga Miliyoni 600$ kadi urifuza arenze Miliyaridi zirenga 5$ kugira ngo igurishe iyi kipe.

N’ubwo Sheikh Jassim avuga ko azashora ayo mu mitungo ye bwite binyuze mu kigo 92 Foundation, hakomejwe kwibazwa ku ngano ndetse n’isoko y’aya mafaranga, bivugwa ko hatazwi inkomoko yayo.

Gusa, aba hafi ba Sheikh Jassim al Than bahakana bivuye inyuma ko yaba afatanyije n’ikigo QSI bivugwa ko gifite arenze Milliyaridi zirenga 370$. Iyi QSI ikaba ariyo ifite Ikipe ya Paris Saint Germain.

Amakuru THEUPDATE ifite, avuga ko Sheikh Jassim ataba yaririwe atanga ubusabe bwo kugura Manchester Utd iyo amenya ko byari kuzamo ibibazo n’amakimbirane agonganisha amakipe abiri.

Aya makuru kandi avuga ko ari gukurikiranirwa hafi na UEFA kugira ngo QIA itaba irimo gushaka gufata amakipe arenze imwe, nk’uko biri muri ngingo yayo ya 5 ivuga ko bibujijwe ku muntu cyangwa ku Kigo kimwe gucunga no kugenzura byuzuye Ikipe irenze imwe mu marushanwa ya UEFA. Ibi bivuga ko Sheikh Jassim izo mbogamizi ntazo abona.

Iyo Sheikh Jassim n’abantu be ba hafi baba batazi ko 100% ntakibazo byateza mu Bwongereza ndetse no ku Mugabane w’u Burayi muri rusange, batari kwirirwa bashyira ubusabe bwabo kumeza. Umwe mu begereye Jassim niwe watangaje aya makuru.

Ati: Ku ruhande rwacu, dufite ikizere cyose ko ubusabe bwacu butazateza imbogamizi mu bijyanye n’amategeko, akaba ariyo mpamvu Sheikh Jassim yafashe uyu mwanzuro.

Yunzemo ati: Ku bijyanye na QIA na QSI nta na hamwe bihuriye mu mategeko ndetse n’ubujyanama.

Iyo biza kuba bihuye, Sheikh Than ntiyari kwirushya atanga ubusabe bwo kugura Manchester Utd.

Asoza, yagize ati: Sheikh Jassim bin hamad Al Than, arashaka gushora mu Ikipe nk’umuntu wigenga ku giti ke.

QIA ni kimwe mu Kigo gikomeye cya QIB Bank, Sheikh Jassim ayobora.

Sheikh Jassim bin hamad Al Than, ni umwana wa Sheikh Hamad bin Jassim bin Jaber al-Thani wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Qatar kuva 2007-2013.

Sheikh Jassim bin hamad Al Than, yize anasoreza Amashuri muri rimwe mu Ishuri rya Gisirikare rya Sandhurst.

Uretse Sheikh Jassim, Umwongereza bahanganye Jim Ratcliffe, umwe mu Bongereza bakize, nawe yatanze ubusabe bwe bwo kugura Manchester Utd binyuze mu Kigo ke kitwa Ineos Group.

Nawe agomba kumvwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi ‘UEFA’, kuko kuri ubu afite Ikipe ya NICE ikina ikiciro cya mbere mu Bufaransa (League 1), bityo aramutse aguze Manchester United bikaba byateza ibibazo nk’ibyo twavuze haruguru, kandi UEFA ikaba itabishaka.

Kuri ubu, Sheikh Jassim na Jim Ratcliffe, nibo batangaje bidasubirwaho ko bifuza kugura Manchester United bidasubirwaho.

Gusa, biravugwa ko hari ibindi Bigo byo muri Amerika nabbyo bishaka kwibikaho iyi Kipe.

Kuri iyi ngingo, THEUPDATE yamenye amakuru ko umwe mu bagize Umuryango Glazzer,  Joel Glazer, yaba yifuza ko hari bimwe mu byo batagurisha igihe iyi Kipe yaba iguzwe.

Abatanze ubusabe bategereje ibisobanuro bizava mu Kigo ‘Raine Group’ cyahawe gukurikirana iyi gahunda yigurishwa rya Manchester United, mu gihe ibisigaye byose biri mu maboko y’Umuryango Glazer (Glazer Family) n’iki Kigo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *