Rubavu: Pasiteri yateye Inda Umunyeshyuri aho gufungwa, hatabwa muri Yombi abamutanzeho amakuru

Mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagali ka Kiraga ho mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, haravugwa inkuru y’Umupasiteri wateye Inda Umwana w’Umunyeshuri, yaregwa aho gushyikirizwa Ubutabera hagafungwa abamutanzeho amakuru.

Uyu Pasiteri ushyirwa mu majwi yitwa Sibomana Ezechiel, bikaba bivugwa ko Icyumba cy’Amasengesho yashinze aho gusengerwamo, asambanyirizamo Abagore n’Abakobwa.

Abaturage bo muri aka Kagali, bamaze igihe binubira uyu Sibomana, kuko yararuye abana babo bakava mu Ishuri, mu gihe no gutwara Abagore b’abandi Bagabo rudasigana.

Urugiye kera ruhinyuza Intwari, kuko nyuma y’ibari bimaze igihe bivugwa, bamwe muri bana bivugwa ko baterewe Inda muri iki Cyumba, bashyize hanze iby’aya makuru.

Umwe mu Babyeyi ufite Umwana watewe Inda, yagiye kubaza Sibomana iby’aya makuru kuko guterwa Nda byanamuviriyemo kuva mu Ishuri, Sibomana amusubiza agira ati:“Mubona ndi Umugabo mubi ku buryo ntababera Umukwe”.

Aya makuru yakomeje gushengura abaturage, kugeza ubwo bageze mu buyobozi, gusa aho gukurikirana uyu Sibomana, hafunzwe abagiye kumurega.

Bamwe mu baturage bahaye amakuru Televiziyo BTN, bakomoza kuri aya makuru bagize bati:“Tubabajwe n’Uburyo ubuyobozi bwacu bushyigikira amabi nk’aya. Mu gihe intera ari uguca akarengane, ariko bo barakirebera bagaceceka”.

Undi ati:“Niba hatari gufungwa abakoze amabi, ni akorwa n’umuyobozi hazacura iki”.

Abandi nabo bati:“Biratangaje kubona umuntu atanga amakuru mu Nteko y’abaturage, aho gufunga uwayanzweho, hagafungwa uwayatanze”.

Uyu muturage uvugwa ko yafunzwe, yahamagajwe na Gitifu w’aka Kagali, Ishimwe Pacifique, amubwira ko amushaka mu Biro bye, akihagera ahita amufunga nk’uko aba baturage bakomeza babivuga.

Aya makuru akomeza avuga ko uyu yafunzwe bivugwa ko ari gutanga amakuru asebya Igihugu.

Aba baturage basoje bagira bati:“Niba gushyira hanze umunyamakosa bihawe inyito yo guharabika Igihugu, abakora amabi arenze biriya byo bizitea iki?”.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *