Rubavu: Inzego zishinzwe imisoro zakereye gusesengura impinduka zikenewe muri Politiki y’imisoro

Spread the love

Mu Karere ka Rubavu, inzego zifite aho zihuriye n’imisoro bari mu biganiro bigamije gusesengura no kurebera hamwe impinduka zikenewe muri politiki y’imisoro mu Rwanda, izafasha Igihugu gutera imbere ariko kandi ntiremere abayitanga.

Ni ibiganiro byateguwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda, bihuje abagera kuri 200 bakora mu nzego zitandukanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

Imisoro y’ubutaka iri mu byo abitabiriye ibi biganiro bagaragaza ko hakenewe impinduka kuko iremereye abayitanga, kimwe n ‘abashaka gutangiza ubucuruzi.

Ibi biganiro bije nyuma yaho mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame ubwe nawe yasabye ko ibibazo by’imisoro ihanitse byasubirwamo, ikarushaho korohera abaturage.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu abacuruzi bavuga ko bakwa imisoro myinshi cyangwa iri hejuru.

Urugero nk’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), u Rwanda rusaba umusoro wa 18 % kimwe n’ibindi bihugu nk’u Burundi, Tanzania na Uganda, muri Kenya ho uwo musoro ni 16 % ari nacyo gihugu kiri hasi.

Inzego zishinzwe imisoro zakereye gusesengura impinduka zikenewe muri Politiki y’imisoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *