Nyampinga w’u Rwanda w’i 2012 yaba yambitswe Impeta ku nshuro ya kabiri? (Amafoto)

Nyampinga w’u Rwanda w’Umwaka w’i 2012 Aurore Kayibanda, yongeye kwambikwa impeta n’umusore bitegura kurushinga nyuma y’imyaka hafi ibiri atandukanye na Mbabazi Egide wari wamwambitse iya mbere bakanabana nk’umugore n’umugabo.

Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kayibanda yambikwa impeta n’undi musore bitegura kurushinga.

N’ubwo aya mafoto akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, nta makuru menshi aratangazwa kuri uyu musore wambitse impeta Kayibanda.

Kayibanda yari yarambitswe impeta mu 2018 ubwo Mbabazi Egide yasabaga uyu mukobwa ko barushinga.

Mu 2021, uyu mukobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga yaje gutangaza ko yatandukanye na Mbabazi ndetse ahishura ko agiye kwandika igitabo ku buzima bw’urukundo yanyuzemo.

Icyakora mu minsi ishize, uyu mukobwa yabajijwe iby’icyo gitabo avuga ko yaje gusanga yahitamo kwandika igifitiye Abanyarwanda benshi akamaro kurusha ikimureba wenyine.

Ku rundi ruhande, aherutse kubwira abamukurikira ko ari mu rukundo nubwo atahishuye ngo ahamye ko ari urw’umusore bitegura kurushinga.

Umukunzi mushya wa Kayibanda yarambitse ivi ku butaka yambika impeta uyu mukobwa

Bombi bafashe ifoto y’Urwibutso nyuma yo kwambikwa impeta

 

Mu 2018, ubwo Kayibanda yari amaze kwambikwa impeta na Egide Mbabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *