Rubavu: Hadutse Abajura bitwaje Imihoro ‘utabahaye ibyo afite byose akabyamburwa akanatemwa’

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge yo mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, bavuze ko bafite impungenge ku bujura bwibisha intwaro gakondo zirimo imihoro.

Umwe mu bahaye ubuhamya Itangazamakuru, yavuze ko hatagize igikorwa, ubu bujura ngo buhagarikwe buri kurushaho gufata intera.

Uyu uvuga ko atuye mu Kagari ka Byahi, mu Murenge wa Rubavu avuga uburyo yatezwe.

Yagize ati “Ngeze mu rugo bahankurikiye, ndi gusona (igipangu) baba bangezeho, bamena ibirahuri by’imodoka, bafata umwana wanjye w’imyaka itandatu, ndataka mvuga ngo umwana wanjye.”

Yakomeje ati “Ubwo nkimara gutaka, umwe yahise anshyira umupanga ku ijosi, arambwira ngo ceceka. Baransaka, batwara telefone kuko nta kindi nari mfite, ariko imodoka bayangije.”

Undi ugaragaza ko iki kibazo giteye inkeke, avuga ko yatangiriwe hafi y’urugo rwe, bamutwara ibyo yari afite byose.

Ati “Narimo ntaha ngeze hafi yo mu rugo umwe aranyitambika. Nibwira ko ari umwe untangiriye ariko mu by’ukuri bari benshi. Arampagarika ansaba guhagarara, ambwira ngo ibyo ufite byose bishyire hasi. Ubwo abari inyuma bafata umuhoro bawunkubita mu bitugu.”

Akomeza agira ati “Nakebutse inyuma mbona abandi bose bazamuye imihoro, barambwira ngo nusakuza turagutema. Bafata telefoni, bunama hasi banyambura inkweto. Naje kumenya ko ruguru baje guhura n’undi muntu ashaka kubarwanya, bamutema ikiganza, ibyo yari afite byose barabijyana.”

Usibye ubujura bwitwaje intwaro, aba baturage bavuga ko n’inzu mu masaha y’ijoro bazitobora bakiba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Rukundo Mucyo avuga ko hagiye gukorwa umukwabo wo gufata abo bajura, asaba abaturage gutanga amakuru.

Yagize ati “Umunyarugomo Polisi iramufata. Icyo twabwira abaturage ni ukuduha amakuru, umuntu akavuga ati aha naha hari ikibazo iki n’iki.”

Mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Rugerero, Nyamyumba yo mu Karere ka Rubavu, yakunze kuvugwamo ibikorwa by’ubujura  burimo n’ubwa matungo.

Icyakora inzego z’ibanze zagaragaza ko zishyize imbaraga mu kurwanya ibyo bikorwa n’ubwo bukomeje kugaragara.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *