Abakunzi ba Everton bateye Utwatsi amakuru yo gusimbuza Frank Lampard ‘Wayne Rooney’ 

Mu masaha y’Umugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo Ikipe ya Everton yatangaje ko yatandukanye na Frank Lampard wari umutoza wayo mu gihe cy’amezi 12 gusa yari ashize.

Nyuma yo kumesezerera, amakuru y’abatoza bagomba kumusimbura yakomeje gucicikana ari menshi, gusa abafana b’iyi kipe bacyumvamo Wayne Rooney wanabaye umukinnyi wayo, bayateye utwatsi bavuga ko atari ku rwego rwo kuyitoza.

Lampard w’imyaka 44, yirukanwe hashize hafi umwaka afashe iyi ekipe, n’ubwo nta byinshi yagezeho, yayifashije kuguma mu kiciro cya mbere, maze atsinda urugamba rutoroshye rusa no gusama igitonyanga.

Iyi kipe yiyumva nk’ikomeye bijyanye n’ibigwi byayo mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse no ku Mugabane w’u Burayi, bityo abafana bayo bakaba bavuga ko bakeneye umukiza kugira ngo abafashe kugaruka kugasongero.

Bigendanye kandi n’andi makipe byahoze bihanganye arimo nka ‘Arsenal, Liverpool na Manchester United’, abakunzi bayo bavuga ko igihe nyacyo ariki ngo nabo bigarurire ikuzo.

Hashingiwe kuri ibi, abakunzi ba Everton bavuga ko bakeneye umutoza ukomeye wabafasha kubagarurira ibyishimo, kuko akababaro kabo bamaze igihe bakagaragaza binyuze mu myigaragambyo.

Wayne Rooney wabaye umukinnyi w’iyi kipe ntabwo avugwaho rumwe kuba yayibera umutoza

Amakuru agarura Wayne Rooney muri Everton nk’umutoza, yatangiye kuvugwa muri Mutarama y’i 2022, ubwo uyu mugabo yifuzaga gusimbura Rafael Benitez wari umaze kwirukanwa mbere y’uko iyi kipe iha akazi Frank Lampard.

Gusa, icyo gihe uyu mugabo wanubatse izina mu ikipe ya Manchester United, yatangaje ko yateye umugongo ibiganiro n’ubuyobozi bwa Toffees ‘Everton’, icyo gihe yari akiri umutoza wa  Derby County.

N’ubwo atavugwaho rumwe, Rooney yagize icyo avuga ku kuba yazatoza Everton yazamukiyemo akiga guconga ruhago.

Rooney yagize ati:

“Igihe kimwe nizera ntashidikanya ko nshobora kuzaba Umutoza mu ikipe ikina Premier League”.

Uretse uyu Rooney utavugwaho rumwe, hari abandi batoza bari guhabwa amahirwe yo kuyobora iyi kipe barimko;

1. Sean Dyche, wirukanwe muri Burnley nyuma y’imyaka icumi ayitoza 

2. Nuno Esprito SANTOS, uyu yanyuze mu makipe nka Wolves na Tottenham.

3. Ange Postecoglou, utoza Celtic kuri ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *