Riderman yagaragaje icyamufashije kwigobotora ikizwi nka ‘BIFU’ gikunze kuvugwa ku Bahanzi

Umuhanzi w’Umunyarwanda,  GATSINZI Emery uzwi nka Riderman yagaragaje ko ihangana hagati y’abahanzi mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda rikomeje gufata indi ndera no guteza umwuka mubi, ndetse anakomoza ku cyamufashije kubyigobotora kuko nawe yigeze kubivugwamo.

Iby’amakimbirane hagati y’abahanzi bigenda bifata intera kandi bigahindura isura, aho abatakibinyuza mu ndirimbo zihishura guhangana, bari gukoresha ubundi buryo burimo kwifashisha Ibitangazamakuru bikorera ku Muyoboro wa YouTube, mu rwego rwo gusebanya.

Aha niho Riderman yafatiye ashimira Umubyeyi we (Mama), wamukebuye ubwo yari atangiye kwishora muri iri hangana ubwo yaririmba indirimbo zihishura ko hari abo bafitanye ibibazo kandi ashaka kwihaniza aribyo bakunze kwita (Beef) mu rurimi rw’Amahanga.

Aha, yasobanuye uko Mama we yamwihanije kutishora muri aya matiku y’abahanzi bakunze kwinjiramo ukazasanga byarabyaye inzangano zikomeye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cya Gen-z Comedy show mu gice kizwi nka ‘Meet me Tonight’.

Yasobanuye neza uburyo ibi bintu byo guhangana ari bibi, yewe byatumye anatakaza amahirwe ya kazi keza yari yabonye, bitewe n’umuntu wamuvuze ho ibintu bibi kandi bitari ukuri, bituma yimwa ako kazi.

Ati:”Ubu hari amasezerano y’Akazi yanyuze mu myanya y’intoki kubera uwo muntu wansebeje, kuri ubu rero hariho ihangana ry’abahanzi basebanya, utabinyujije mu gihangano cye, akoresha abajya kubikorera kuri za YouTube, gusa icyo mbona cyiza, nuko kuba twatandukanye nk’inshuti tudakwiye kuba abanzi ngo bivemo inzangano zituma utifuriza mugenzi wawe ibyiza”.

Yakomeje asobanura uko Mama we yamubaye hafi ubwo yabonaga ko atangiye kwishora muri ibi bikorwa by’ihangana n’abahanzi bagenzi be.

Ati:”Mama yansabye guhagarika izo ndirimbo zuzuyemo urwango no guhangana, ambaza niba Koko aribyo mpisemo kujyamo”.

Nanjye nsubije amaso inyuma mbona nta mumaro mbivamo gutyo.

Yaboneyeho gusaba abakiri bato kwigirira ikizere mbere y’uko bifuza kukigirirwa n’abandi.

Ati:”Icya mbere n’uko ugomba kwigirira ikizere, ukumva inzozi zawe utitaye ku bandi, nta muntu wakumva utiyumva, nta muntu uzakwizera nutiyizera, nta muntu ushobora kumva inzozi zawe nkuko uzumva”.

Yanenze kandi abahanzi bashyira ifaranga imbere birengagije icyatumye binjira muri Muzika.

Ati:”Si byiza kubanza amafaranga imbere kuko atinda kuboneka, wowe n’ubwo abantu batagushyigikira icyo uba ugomba kuzirikana ni impamvu n’intego byatumye utangira Muzika”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *