Ntibisanzwe: Mu Karere ka Muhanga, Umwana na Se bakoreye rimwe Isezerano ryo gushyingirwa

Mu mpera z’Icyumweru gishize, mu Karere ka Muhanga ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, hagaragaye ibintu byafashwe nk’aho bidasanzwe, aho Umwana na Se (Papa) umubyara bakoreye umunsi umwe isezerano ryo gushyingirwa.

Aba bagaragaye mu miryango yahawe iri sezerano imbere y’Umuyobozi w’iranga mimerere.

Ni umwe mu miryango 14 yo mu Murenge wa Nyabinoni, Akagari ka Masangano, Umudugudu wa Cyanika.

Ngirimana Ferdinand n’umubyeyi we w’imyaka 65, Gakwavu Damien, baherewe rimwe isezerano ryo kubana n’abagore babo tariki ya 19/10/2023, bakaba bari bamaze imyaka myinshi bibanira nta sezerano.

Umusaza Gakwavu Damien n’umugore we, Uwimana Liberatham basezeranye bamaranye imyaka 18 banana, mu gihe umuhungu wabo Ngirimana Ferdinand yasezeranye n’umugore we bamaranye imyaka 20, gusa aba bo bakaba bari bigeze gutandukana.

Aba bagabo bombi basobanura icyatumye batinda kujya gusezerana imbere y’amategeko, basobanuye ko bari bakiga ku bagore bashakanye ngo barebe ko urugo bashinze ruzakomera.

Gakwavu yagie ati:”Uyu ni umugore wa kabiri kuko uwa mbere yitabye Imana, natinze gusezerana nawe nkireba ko ari umugore w’umutima uzabungabunga umuryango, ariko kuri ubu maze kumwizera”.

Umufasha wa Gakwavu yunze mu rye ati:”Nanjye iteka sinabaga ntuje kuko nari ntarasezerana n’uyu mugabo, ariko ubu ndatuje kuko umutima uhagaze nahoranaga ko isaha yose byahinduka nabi, sinkiwufite”.

Yunzemo ati:”Ubu ndishimye kuko navuye mu Buraya, kuko sinajyaga mbona ikizere cyo gukomeza umuryango”.

Ngirimana Ferdinand umuhungu wa Gakwavu Damien wasezeranye n’umugore bamaranye imyaka 20, nawe yasobanuye ko uyu mugore we, bigeze gutandukana ashaka undi nawe bidakurikije amategeko agenga abashakanye, bakaza gutandukana agasubirana n’uyu basezeranye, ibintu ashimangira ko asanga ariwe Imana yamugeneye.

Ati:”Twahoraga dushwana, nyuma aza kwahukana sinirirwa njya kumucyura ahubwo nishakira undi, gusa we yaje kunanira kurenza uyu mpitamo kumusiga ngarukira uyu, maze duhuriza hamwe twemeranywa kongera kubana”.

Meya w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline agarika kuri iri Sezerano, yavuze ko ari ibyo kwishimirwa kuba iyi miryango yarasezeranye byemewe n’amategeko, kuko aka gace kakunze kurangwamo amakimbirane ashingiye ku buharike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *