Rafael York yambitse Umukunzi we Impeta y’Urukundo (Amafoto)

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi n’iya Gefle IF yo muri Sweden, Rafael York yambitse impeta y’Urukundo (Fiançailles), umukunzi we Elin Rombing.

Taliki ya 27 Mata 2023, nibwo uyu mukinnyi ukina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yasabye uyu mukobwa kuzamubera umugore undi na we arabyemera.

Elin Rombing bagiye kubana akaba na we ari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho akinira ikipe ya IK Uppsala mu cyiciro cya mbere muri Sweden.

Uyu mukobwa akaba ari umunya-Sweden, amakuru avuga ko yari amaze igihe kinini akundana na Rafael York.

Rafael York yambitse impeta umukunzi we nyuma y’uko yateganyaga gukora ubukwe mu mpera z’umwaka ushize ariko ntibyakunze akaba yarabwimuriye muri uyu mwaka.

Rafael York yatangiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi muri 2021. Avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na se ukomoka muri Angola.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *