Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Tanzania

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Tanzania, ni nyuma y’ibiganiro byamuhuje na mugenzi we, Samia Suluhu Hassan byagarutse ku kurushaho kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ku munsi wa Mbere w’uruzinduko rwe muri Tanzania, Perezida Kagame yagaragarije mugenzi we wa Tanzania ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Rwanda, anashimira Perezida Suluhu uruhare rwe mu gushaka umuti urambye w’ibibazo by’amakimbirane agaragara mu Karere by’umwihariko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Amafoto

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe muri Tanzania, Perezida Kagame yahawe icyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu

 

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga muri Tanzania, rwari rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi

 

Abayobozi mu nzego zitandukanye baherekeje Perezida Kagame ubwo yari asoje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *