Prince Kid na Miss Elsa basezeranye imbere y’Amategeko

Nyuma y’Umuhengeli, amazi aratuza akongera gusuma neza.

Kuri ubu, nyuma y’uko Ishimwe Dieudonnée wamenyekanye na Prince Kid avuzwe mu rukundo na Miss Elsa Iradukunda, kuri uyu wa Kane aba bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko, mu Muhango wabereye ku Biro by’Umurenge wa Rusororo nk’uko Amakuru THEUPDATE ikesha abitabiriye uyu muhango abyemeza.

Uku gusezerana kubaye mu gihe mu minsi ishije arbwo Elsa yasangije amafoto abamukurikira, bigaraga ko yambintswe impeta y’urukundo (Fiançailles) bigacyekwa ko ari Prince Kid wayimwambitse mw’ibanga.

Nyuma y’uyu muhango, abawitabiriye biteganyijwe ko baza kwiyakira ahitwa Khan Khazan mu Kiyovu.

Kugeza ubu nk’uko bakunze kubyita ku mbuga nkoranyambaga (Ku mihanda) ibitekerezo byabaye byinshi, aho ibitekerezo byose byiganjemo gushima cyane Prince Kid kubw’igikorwa cy’ubugabo akoze.

Inkuru y’urukundo rwa Kid na Elsa yasakaye cyane imbere mu gihugu ubwo Ishimwe uzwi nka Prince Kid yagezwaga imbere y’ubutabera bivugwa ko yagaragaye mu bikorwa byo gucuruza abakobwa bitabiraga irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Rwanda.

Prince Kid yashinjwaga na bamwe mu baryitabiriye, barimo na Miss Nshuti Muheto Divine.

Gusa, Ubutabera bwaje kumweza kuri ibi byaha arafungurwa.

Miss Elsa, yamenyekanye cyane nk’ubaye umuntu utazibagirana muri uru rubanza, kuko yafashwe nk’uwarwaniye ishyaka uyu mukunzi we, kugeza n’ubwo yaje kubifungirwa azira gushaka guhisha ibimenyetso bimushinja, gusa nawe yaje kurekurwa.

Ishimwe Dieudonnée ubusanzwe yari Umuhanzi, gusa nyuma yaje gushinga ikigo yise Rwanda Inspiration Backup, iki kikaba ari nacyo cyaje gutegura iri Rushanwa rizwi nka Miss Rwanda, nyuma y’uko rivuye mu cyahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo.

Benshi mu bakurikiraniraga hafi iri rushanwa, bakunze kutarirandukanye n’ibikorwa by’ubushurashuzi, gusa ibimenyetso simusiga bibihamya bikabura.

Mu izina rya THEUPDATE, twifurije uyu muryango kuzagira urugo ruhire!!!

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *