FERWAFA yashyize hanze amatariki y’imikino yo kwishyura y’Igikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa Kane, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yashyize hanze ingengabihe izaranga imikino yo kwishyura y’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2023 mu kiciro cy’abagabo.

Iri Shyirahamwe ryatangaje ko iyi mikino izakinwa hagati ya tariki ya 07 n’iya 08 by’uku Kwezi kwa Werurwe 2023.

Iyi mikino igeze muri 1/8 kirangiza, ikipe itwaye iki gikombe ihagararira u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, azwi nka CAF Confederations Cup mu ndimi z’amahanga.

Muri uyu Mwaka, amakipe atandukanye asa n’ayatarahaye agaciro iri rushanwa, kuko nka AS Kigali irifite yaryikuyemo, Gasogi United biba bityo ndetse na Gicumbi FC.

Gusa, amakipe asanzwe afite amateka muri ruhago y’u Rwanda nka; Mukura VS&L, Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC yararyitabiriye.

Umwaka ushize, iki gikombe cyegukanywe na AS Kigali nyuma yo gutsinda APF FC ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa (1-0) cyatsinzwe na Rashid Kalisa ku munota wa 30 w’umukino.

Umusaruro waranze imikino ibanza

  • La Jeunesse 2-3 Kiyovu Sports (Umar, Issa || Muhozi Fred 30’&34, Iradukunda Bertrand)
  • Rutsiro FC 1-2 Mukura VS&L (Muyumbu Osam[OG] 8′ || Mico Justin 30′ Mahoro fidele 36′)
  • Ivoire Olympic 0-0 APR FC
  • Sunrise 1-2 Police FC (Babuwa 30′ ||Didier 1′,Dany 10′)
  • Bugesera FC 0-0 Musanze FC
  • Marine FC 3-1 Etincelles FC (Gitego 19′,50′ Keddy [P] 40′ || Bizimana Ibtihadji 77′).

Ibyaranze umukino wa nyuma w’iri rushanwa mu mwaka ushize

Igitego kimwe cyatsinzwe na Kalisa Rachid nicyo cyatumye Ikipe ya AS Kigali FC yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2021/22, itsinze APR FC.

Ni mu mukino wahurije aya makipe yombi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, tariki 28 Kamena 2022, .

Uyu mukino wahuje izi mpande zombi wabanjirijwe n’umunota wo kunamira Murenzi Kassim wakiniye Rayon Sports ndetse akaba ari Se wa Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY, wari uherutse kwitaba Imana.

APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports muri kimwe cya kabiri mu gihe AS Kigali yari yakuyemo Police FC.

Amakipe yombi yatangiye umukino buri imwe igerageza gushaka izamu mu minota ya mbere ya mbere.

APR FC ni yo yabonye uburyo bwa mbere bwashoboraga kuvamo igitego ku munota wa 19 gusa Omborenga Fitina ntiyashoboye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Ni mu gihe Hussein Tchabalala na we ku munota wa 23 yagerageje gutera ishoti riremereye mu izamu ariko Ishimwe Pierre wa APR FC akuramo umupira.

Ku munota wa 30 w’igice cya mbere, Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza awutereka ku kirenge cya Tchabalala na we ahita awusunikira Kalisa Rachid watsinze igitego cya mbere cya AS Kigali.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali ikiyoboye umukino n’igitego kimwe ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga no gucungana ku mpande zombi aho APR FC yashakaga uko yakwishyura igitego yatsinzwe mu gihe AS Kigali na yo yarindaga izamu ryayo ari nako ishaka igitego cya kabiri.

Ku munota wa 59, APR FC yakoze impinduka isimbuza abakinnyi batatu icyarimwe aho Bizimana Yannick yasimbuwe na Ishimwe Annicet, Mugisha Gilbert asimburwa na Byiringiro Lague mu gihe Nshuti Innocent yambuwe na Mugunga Yves.

Ku munota wa 82 w’umukino, AS Kigali yakoze impinduka mu busatirizi bwayo, Shabani Hussein Tchabalala yasimbuwe na Sugira Ernest mu gihe Rukundo Denis yasimbuye Rugirayabo Hassan na ho Aboubakar Lawal asimburwa na Niyibizi Ramadhan.

Akigera mu kibuga ku munota wa 83, Sugira Ernest yahushiije igitego cyateje impaka nyinshi aho bamwe bemezaga ko cyari cyinjiye mu izamu gusa umusifuzi Hakizimana Louis yanzura ko umupira utarenze umurongo.

Ku munota wa 85, APR FC yarwanaga no kwishyura igitego, yakoze impinduka Nsabimana Aimable asimburwa na Rwabuhihi Aime Placide mu gihe Nsanzimfura Keddy yasimbuye Ruboneka Bosco.

Izi mpinduka zakozwe n’Umutoa Adil Mohammed ntacyo zafashije ikipe y’Ingabo yakinaga na AS Kigali itozwa nka Cassa Mbungo.

Uyu mukino waje kurangira AS Kigali itsinze APR FC, igitego 1-0, ihita inegukana iki gikombe.

Ni igikombe cya Kane cy’Amahoro AS Kigali yari yegukanye mu mateka yayo, harimo n’icyo yaherukaga gutwara mu mwaka wa 2018/2019 ari na bwo cyaherukaga gukinirwa.

Yagitwaye mu 2001 (icyitwa Les Citadins) icyo gihe yatsinze APR FC penaliti 6-5, ibisubiramo mu 2013 itsinze AS Muhanga 3-0 mu gihe mu 2019 yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 hitabajwe iminota y’inyongera.

Byari ku nshuro ya kabiri kandi Umutoza Cassa Mbungo ayifashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe y’Abanyamujyi yahise ikatisha itike yo kuzasohokera u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederations Cup ya 2022/2023.

Ni mu gihe Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 4-0.

Mu bagore, Igikombe cy’Amahoro cyegukanywe na AS Kigali WFC yatsinze Kamonyi WFC ibitego 4-1.

Abakinnyi bari babanje mu Kibuga ku ruhande rwa APR FC:

Ishimwe Jean Pierre, Manishimwe Djabel, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Fitina Omborenga, Mugisha Bonheur , Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent na Bizimana Yannick.

Umutoza Mukuru yari Adil Erradi Mohammed, gusa ubu ntakiyibarizwamo

Ku ruhande rwa AS Kigali:

Ntwari Faicre, Haruna Niyonzima, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Niyonzima Olivier, Kakule Mugheni Fabrice, Ishimwe Christian, Kalisa Rachid, Bishira Latif, Aboubakar Lawal na Shabani Hussein Tchabalala.

Umutoza Mukuru yari Cassa Mbungo, ukiyitoza kuri ubu, gusa nk’uko twabigarutseho, kuri iyi nshuro iyi kipw ntabwo yitabiriye iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *