Perezida Macron yabwiye mugenzi we Tshisekedi ko ibibazo by’Umutekano bafite ari ibyabo ubwabo aho kubitwerera abandi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yabwiye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko igihe kigeze ngo bemere ko ibibazo by’umutekano bafite ari ibyabo ubwabo, bityo ko bakwiye kubishakira umuti urambye aho guhora babitwerera ab’ahandi.

Perezida Macron yabwiye Felix Tshisekedi ko ibibazo Congo ifite muri iki gihe ari ingaruka z’intege nke za leta ya Congo, yananiwe gushyira ibintu ku murongo kuva mu 1994.

Yabivugiye i Kinshasa mu kiganiro n’abanyamukuru yatanze akigera muri iki Gihugu, mu ruzinduko akomeje kugirira muri Afurika.

Wari umunsi wa gatatu mu minsi itanu ateganya kumara muri Afurika, akigera i Kinshasa muri RDC we na mugenzi we Perezida Felix Tshisekedi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, ku bijyanye n’umutekano muke uvugwa muri iki gihugu, impaka z’urudaca ku mpamvu muzi w’ibibazo by’umutekano muke.

Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yabwiye abanye congo ko igihe kigeze ngo bumve ko ibibazo bafite ari ibyabo ubwabo batabiterwa n’undi wo hanze nk’uko bo babivuga, bityo ko bakwiye guhera aho bashaka umuti urambye bahereye mu mizi y’imiterere y’ikibazo bahanganye nacyo.

Perezida w’u Bafaransa Emmanuel Macron yageze i Kinshasa aturutse muri Repubulika ya Congo, aho yageze avuye muri Angola ndetse na Gabon, ni uruzinduko rugamije gutsura umubano w’iki gihugu n’umugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *